00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taylor Swift agiye gusohora filime ivuga kuri album ye nshya

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 20 September 2025 saa 02:22
Yasuwe :

Taylor Swift yatangaje ko agiye gusohora filime yise ’Taylor Swift: The Official Release Party of a Showgirl’ izasohokera rimwe na album ye nshya ya 12, ‘he Life of a Showgirl’.

Iyi filime y’isaha n’igice izasohoka ku wa 3 Ukwakira 2025 ndetse yerekanwe mu nzu zerekana filime (theaters) mu gihe cy’iminsi itatu.

Bivugwa ko iyi filime izaba imeze nk’ibirori yajyaga akora byo kumva indirimbo ze bwa mbere (listening party), aho izaba ikubiyemo amashusho y’uko yagiye akora zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye, ndetse na bumwe mu buzima bwe bwa buri munsi.

Iyi filime kandi izerekana n’amashusho y’indirimbo ya mbere iri kuri iyo album yitwa ‘The Fate of Ophelia’.

Ibi bibaye mu gihe uyu muhanzi amaze iminsi asabwe n’umukunzi we kurushinga.

Uyu muhanzi usanzwe ari n’umukinnyi wa filime, si ubwa mbere ashyize hanze filime, kuko no mu 2023 nabwo yashyize hanze iyo yise ‘Taylor Swift: The Eras Tour’ yavugaga ku bitaramo yari amazemo iminsi.

Taylor Swift agiye gusohora filime ivuga kuri album ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages