00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Telefoni ya Apple izingwa ishobora kujya hanze muri Nzeri uyu mwaka

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 9 April 2026 saa 01:40
Yasuwe :

Telefoni ya mbere ya Apple izingwa [foldable iPhone] ishobora kumurikirwa rimwe na iPhone 18, Pro na Pro Max muri Nzeri uyu mwaka, nk’uko byatangajwe na Mark Gurman wa Bloomberg ukurikiranira hafi ibikorwa by’uru ruganda.

Aya makuru aje akurikira raporo yasohowe na Nikkei Asia ku wa Kabiri igaragaza impungenge z’uko iyi telefoni ishobora gukererwa kugera ku isoko bitewe n’imbogamizi zagaragaye mu cyiciro cyo kugerageza imiterere yayo mu by’ubuhanga.

Gurman yavuze ko nubwo imiterere yihariye y’iyi telefoni ishobora gutuma umubare w’izizashyirwa ku isoko bwa mbere uba muke, Apple igifite intego yo kuyishyirira rimwe ku isoko n’iza iPhone 18 cyangwa nyuma yaho gato.

Telefoni izingwa izaba ari intambwe ikomeye cyane kuri Apple, kuko bizayiha amahirwe yo guhangana n’andi moko ya telefoni zizingwa zikorwa na Samsung n’izindi nganda zo mu Bushinwa, zo zimaze igihe kirekire zikora izi telefoni.

Bivugwa ko iyi telefoni ya Apple izaba ifite ibiyiranga bimwe na bimwe utasanga ku zindi zizingwa zisanzwe ku isoko, kuko amakuru avuga ko uru ruganda rwakemuye ibibazo byerekeye ushobozi bwa ecran zazo, no kuramba kwayo muri rusange, hakiyongeraho no kuyikora ku buryo wa murongo ugaragara aho izingirwa [crease] utazajya ugaragara cyane mu gihe irambuye yose.

Telefoni ya Apple izingwa ishobora kujya hanze muri Nzeri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages