Muri iyo gahunda yatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri, igaragaza ko Elon Musk atazajya ahabwa umushahara cyangwa agahimbazamusyi ahubwo azajya ahabwa imigabane mu byiciro, bitewe n’ukwiyongera ku gaciro ka Tesla ku isoko, hamwe n’ibindi byagezweho birimo kuzamura cyane inyungu, kugurisha imodoka nyinshi cyane, n’imashini z’ubwenge buhangano (AI-powered robots).

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Tesla, Robyn Denholm, mu ibaruwa yandikiye abanyamigabane, yavuze ko gushyiriraho iryo shimwe Elon Musk ari ingenzi cyane kandi bizatuma icyo kigo kigira agaciro gakomeye mu mateka.

Yagaragaje ko guhemba Musk bizajyana ahanini n’inyungu z’abanyamigabane kandi ko ntacyo azabona mu gihe ubukungu bwa Tesla butazamuka nk’uko bikwiye

Musk yahawe kuzamura Tesla ku buryo igira agaciro ka miliyari 8000.5$ kavuye kuri miliyari 1.000.09$ kariho uyu munsi.

Ni intego isa n'aho ari nini kuko ari ugukuba kabiri umutungo mbumbe w’ikigo cya mbere mu bikora imodoka kuri ubu cya Nvidia gifite umutungo mbumbe ungana na miliyari 4000,2$.

Tesla kandi yihaye gahunda yo kugurisha nibura imodoka miliyoni 12 z’amashanyarazi, kugira abantu miliyoni 10 bahabwa serivisi z’ingendo n’icyo kigo, gucuruza miliyoni 1 y’imodoka zitwara (robotax), kugurisha nibura miliyoni imwe ya Robot za AI no gukuba hafi 24 by’ibyo uruganda rwinjiza bikagera kuri miliyari 400$.

Imibare igaragaza ko umwaka ushize, Tesla yari yinjije miliyari 16,6$, imaze kugurisha gusa imodoka miliyoni 8 kugeza ubu, ntabwo iragurisha robo cyangwa imodoka zitwara ndetse ikagira n’umubare muto cyane w’abantu bahabwa serivisi z’ingendo.

Mu mpera z’igihe cy’imyaka 10 cyo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, Musk azaba afite imyaka 64, biteganyijwe ko azafasha Inama y’Ubutegetsi gutegura umusimbura we nk’Umuyobozi Mukuru.

Kugira ngo agere kuri izo ntego ze zikomeye, Musk asabwa kuzahura agaciro k’imigabane ya Tesla kagabanutse ku kigero cya 30% uhereye hagati y'Ukuboza umwaka ushize, kugurisha imodoka za Tesla nabyo byaragabanutse kubera abaguzi batishimiye ibikorwa bya politiki bya Elon Musk ndetse n’abashoramari bafite impungenge ku mwuka mubi hagati ye na Perezida Donald Trump wangije byinshi.

Tesla ishaka guhemba Elon Musk miliyari 1000$ mu gihe yakesa umuhigo yahawe
Tesla ishaka guhemba Elon Musk miliyari 1000$ mu gihe yakesa umuhigo yahawe