00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tesla ishaka gushyira ku isoko imodoka z’amashanyarazi zihendutse

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 10 April 2026 saa 09:58
Yasuwe :

Bwa mbere mu mateka, uruganda Tesla rushobora gushyira ku isoko imodoka z’amashanyarazi zihendutse ku buryo zizajya zigura hasi y’ibihumbi 34$ mu Bushinwa n’ibihumbi 37$ muri Amerika.

Ibi byatangajwe na bamwe mu bakozi bari mu mushinga w’uru ruganda wo gukora imodoka z’amashanyarazi zihendutse.

Babwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko imodoka zizakorwa muri uyu mushinga zizajya zigonderwa n’abantu benshi kubera uburyo igiciro cyazo kizaba kiri hasi.

Bagaragaje ko Tesla iri gukorana n’inganda ziyiha ibikoresho byifashishwa mu gukora izi modoka gusa ko basabye izo nganda kuyiha ibitandukanye n’ibyo iheruka gukoresha mu modoka zo mu bwoko bwa Tesla Model 3 na Model Y.

Bivugwa ko izi modoka zizakorerwa mu Bushinwa gusa Tesla ikaba iteganya kwagura isoko ryazo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi.

Uyu mushinga wo gukora imodoka za Tesla ziciriritse ugarutse nyuma y’umwanzuro Umuyobozi w’uru ruganda, Elon Musk, yari yafashe mu 2024 wo guhagarika kuzikora aho yavuze ko agiye kwibanda mu yindi mishinga.

Yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu mishinga yo gukora imodoka zitwara abagenzi ariko nta mushoferi zifite, ndetse no gukora imashini zikora nk’abantu.

Bimwe mu bikomeje kwibazwa n’abantu benshi ni ukwibaza niba Tesla yongeye gusubira ku bijyanye no gukora imodoka z’amashanyarazi zihendutse kugira ngo yigarure isoko ry’imodoka cyangwa ari uburyo bwo kugira ngo izikore zihendutse ariko zibasha kwigonderwa na buri umwe.

Bivugwa ko izi modoka zizaba ziri hasi y’igiciro cy’imodoka za Tesla zo mu bwoko bwa Model 3 zigurishwa ibihumbi 34$ mu Bushinwa ndetse n’ibihumbi 37$ muri Amerika, gusa binyuze mu gukora batiri z’imodoka zihendutse bizatuma icyo giciro kigabanyuka.

Kubera ko hazashyirwamo batiri z’imodoka zihendutse bizatuma izi modoka nshyashya zizajya zigenda ibilometero 306 zitarasubizwa ku muriro bitandukanye n’ibilometero 327 biri ku modoka ya Tesla Model Y.

Tesla ishaka gushyira ku isoko imodoka z’amashanyarazi zihendutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages