Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu mu Rukiko rwo mu Majyaruguru ya California nyuma y’amakuru yatangajwe ku wa Kane avuga ko abakozi ba Tesla bahererekanyije mu ibanga amwe mu mashusho n’amafoto byafashwe na camera zo mu modoka z’abakiliya hagati y’umwaka wa 2019 na 2022.
Abo bakozi ngo babikuye muri ‘sytème’ y’itumanaho ikoreshwa imbere mu ruganda.
Henry Yeh, umuturage wo muri San Francisco utunze imodoka yo mu bwoko bwa Model Y, yavuze ko abakozi ba Tesla bashoboye kugera kuri ayo mashusho bakabikoresha mu buryo budakwiriye bishimisha.
Umunyamategeko wa Henry Yeh yavuze ko Tesla igomba kuryozwa ibikorwa byo kwinjira mu mabanga y’umukilya we kimwe n’abandi batunze imodoka z’uru ruganda.
Tesla ntacyo iratangaza kuri ibi birego.
Iyi nkuru ivuga ko bamwe mu bakozi ba Tesla bavuze ko bashoboraga kubona abatunze imodoka zayo bari mu bikorwa birimo n’iby’urukundo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!