00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tesla yarezwe kuvogera amabanga y’abatunze imodoka zayo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 April 2023 saa 02:05
Yasuwe :

Umwe mu batunze imodoka yakozwe na Tesla wo muri California, yajyanye ikirego mu rukiko ashinja uru ruganda kutubahiriza amahamwe y’ubuzima bwite bw’abakiliya.

Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu mu Rukiko rwo mu Majyaruguru ya California nyuma y’amakuru yatangajwe ku wa Kane avuga ko abakozi ba Tesla bahererekanyije mu ibanga amwe mu mashusho n’amafoto byafashwe na camera zo mu modoka z’abakiliya hagati y’umwaka wa 2019 na 2022.

Abo bakozi ngo babikuye muri ‘sytème’ y’itumanaho ikoreshwa imbere mu ruganda.

Henry Yeh, umuturage wo muri San Francisco utunze imodoka yo mu bwoko bwa Model Y, yavuze ko abakozi ba Tesla bashoboye kugera kuri ayo mashusho bakabikoresha mu buryo budakwiriye bishimisha.

Umunyamategeko wa Henry Yeh yavuze ko Tesla igomba kuryozwa ibikorwa byo kwinjira mu mabanga y’umukilya we kimwe n’abandi batunze imodoka z’uru ruganda.

Tesla ntacyo iratangaza kuri ibi birego.

Iyi nkuru ivuga ko bamwe mu bakozi ba Tesla bavuze ko bashoboraga kubona abatunze imodoka zayo bari mu bikorwa birimo n’iby’urukundo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages