00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tesla yemereye Elon Musk imigabane ya miliyari 29$

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 5 August 2025 saa 11:17
Yasuwe :

Sosiyete ya Tesla yemereye Umuyobozi Mukuru wayo, Elon Musk, imigabane miliyoni 96 ifite agaciro ka miliyari 29 z’Amadolari ($) hashingiwe ku masezerano mashya agamije kumugumisha ku buyobozi bwayo kugeza mu 2027.

Komite yihariye yashinzwe kugumisha Musk ku buyobozi, ku wa 4 Kanama 2025 yatangaje ko hari icyizere ko azabugumamo nyuma y’aho imwemereye iyi migabane, nubwo afite imirimo myinshi ku ruhande.

Iyi komite iyobowe na Robyn Denholm yagize iti “Nubwo tuzi ko Musk afite imishinga y’ubucuruzi, ibimuraje ishinga n’ibindi bimukeneye mu gihe cye, kandi ibimuhanze amaso bikaba byinshi, twizeye ko iri shimwe rizatuma aguma muri Tesla.”

Musk yemerewe iyi migabane nyuma y’aho iyi sosiyete ifashe icyemezo cyo guhindura uburyo ikoramo ubucuruzi bw’imodoka, ubu ikaba ishaka gushyira imbaraga mu zitwara ndetse na za ‘robots’ zifite imiterere nk’iy’abantu.

Umushahara wa Musk nk’Umuyobozi Mukuru wa Tesla uzemezwa mu Nteko Rusange y’abanyamigabane izaba tariki ya 6 Ugushyingo 2025.

Muri uyu mwaka, imigabane ya Tesla yagabanyutseho 13,5%, bitewe n’igabanyuka ry’imodoka zayo zigurishwa ndetse no kuba Musk atarabaye hafi iyi sosiyete kuko yari yarinjiye muri politiki, ibyatumye bamwe mu bakiriya bamutakariza icyizere.

Tesla yifuza ko Elon Musk akomeza kuyiyobora kugeza mu 2027

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages