Email yohererejwe abakozi b’uruganda yabonywe na CNBC, igaragaza ko Tesla yiteguye gukomeza guhemba abazagaragaraza ubushake bwo kujya gutera ingabo mu bitugu igihugu cyabo.
Ni ubutumwa bohererejwe ku wa Mbere nyuma y’ibyumweru bibiri u Burusiya butangije intambara muri Ukraine, igamije kubuza icyo gihugu kwinjira mu Muryango w’Ubutabarane bwa Gisirikare wa NATO.
Ukraine imaze iminsi ihamagarira abaturage bayo by’umwihariko abasore n’abagabo bafite imyaka iri hagati ya 18 na 60, kwitanga bagatabara igihugu cyabo ngo kitigarurirwa n’u Burusiya.





Ibitekerezo 0