00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Texas: Amagana y’abanyamerika yahejejwe iheruheru n’umwuzure (Amafoto)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 August 2017 saa 07:43
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwibasirwa n’umwuzure ukomeye aho abaturage benshi batakarijemo ibyabo birimo inzu zasenyutse n’ibindi.

Mu mujyi wa Houston kuri iki Cyumweru, uyu mwuzure wigabije ibice binini byawo, wangiza ibikorwa remezo birimo imihanda n’inyubako mu gihe abaturage benshi bo bakomeje kuva mu byabo bahungisha ubuzima.

Kugeza ubu, hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu gutabara abantu uyu mwuzure wasanze mu nzu zabo ukababuza kuzivamo.

Kuri iki Cyumweru, abantu babiri bishwe n’ingaruka zatewe n’uyu mwuzure harimo umugore wo mu Mujyi wa Houston wari utwaye imodoka ashaka uko yajya ahatarengewe n’amazi ndetse n’umugabo wishwe n’amashanyarazi mu Mujyi wa Rockport.

Leta zitandukanye zitahuye n’iki kibazo, ziri gutanga ubufasha kuri Texas. Mu gace ka Harris, abayobozi basabye ko bashyikirizwa ubwato kugira ngo babone uko bambutsa abantu.

Hagati aho, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Dallas bwatangaje ko bugiye gufungura inkambi ishobora kwakira abantu ibihumbi bitanu bakuwe mu nyubako ya Kay Bailey Hutchison Convention Center.
Bimwe mu bigo by’amashuri byahise bihagarika amasomo mu gihe cy’icyumweru, ibibuga by’indege birimo icya George Bush Intercontinental na William P. Hobby birafunga.

Ibi byiyongera ku bitaro birimo ibya Ben Taub Hospital bikomeye mu kuvura ihungabana byafunze ndetse n’abarwayi bari babirimo barimurwa.

Ubuyobozi butangaza ko abantu 316,000 babuze amashanyarazi. Naho Umuryango wita ku mbabare, Croix Rouge, ukaba uri gutanga ibiryo bingana n’amasahani 130,000 ku munsi.

Amafoto

Abashinzwe ibikorwa by'ubutabaza nibo bari gukora aho rukomeye
Mu Mujyi wa Houston, amazi yageze no mu nyubako zikomeye
Abashinzwe umutekano bari hose kugira ngo batange ubufasha
Bari kwifashisha ubwato mu kwambutsa abantu baheranwe n'uyu mwuzure
Umubyeyi n'umwana we basazwe n'amarangamutima nyuma yo kurenga ahari uyu mwuzure
Amatungo nayo yavuye mu bice yagenewe kubera uyu mwuzure. Ni mu gihe ibiti by'amashanyarazi byashiriye hasi
Ibikorwa remezo birimo inzu n'ibindi byasenyutse
Umwuzure watembanye ibikoresho byo mu ngo
Ubwato n'ibindi bikorwa byarangiritse kubera uyu mwuzure
Agahinda ni kose ku babuze ibyabo kubera uyu mwuzure
Imodoka yibaranguye igwa mu muhanda kubera ubunyereri bwatewe n'uyu mwuzure
Ifoto yafashwe n'umukozi wa Nasa uri mu isanzure yerekana uko uyu mwuzure wibasiye Houston
Umuriro wabaye ikibazo mu Mujyi wa Houston. Iyi foto iragaragaza umwe mu bantu bagezweho n'ingaruka zawo areba kuri telefoni uko byifashe hirya no hino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages