00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Texas: Ibihumbi byasizwe iheruheru n’umwuzure ukomeye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 August 2017 saa 08:59
Yasuwe :

Leta ya Texas, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yibasiwe n’umwuzure ukomeye aho bivugwa ushobora kuba ariwo ukomeye ubaye muri iki gihugu mu myaka 12 ishize.

Uyu mwuzure wari urimo umuyaga uhuha ku kigero cya kilometero 215 ku isaha wibasiye cyane ibice byegereye amazi.

Perezida Donald Trump yamaze gusinya ibwirizwa ryihutirwa rituma iyi leta igezwaho ubufasha mu maguru mashya mu bice byibasiwe cyane n’uyu mwuzure.

Uyu mwuzure wibasiye cyane igice cy’Amajyepfo ya Texas aho wari wiganjemo imvura ikomeye byatumye benshi mu baturage basigara nta muriro bafite.

Muri aka gace, ibiti by’amashanyarazi byaguye hasi mu muhanda, ibindi bisanzwe biteye birarimbuka ariyo mpamvu abantu bagera ku bihumbi 10 bari muri ako gace basabwe kwimuka hakiri kare.

Hari hashize imyaka 56 umwuzure nk’uyu utibasira Leta ya Texas, kuko uwaherukaga uri kuri iki kigero wari wabaye mu 1961 witwa Hurricane Carla.

Uyu mwuzure wari urimo umuyaga uhuha ku kigero cya kilometero 215 ku isaha wibasiye cyane ibice byegereye amazi
Umwuzure wa Hurricane Harvey wibasiye Amajyepfo wa Texas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages