00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Texas: Umugore n’umwana b’umupasiteri ukomoka muri Uganda basanzwe bapfuye

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 3 February 2015 saa 05:33
Yasuwe :

Umagabo, umugore n’umwana wabo b’Abanya-Uganda basanzwe mu nzu bapfuye mu Burengerazuba bwa Houston i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko Polisi yaho yabitangaje.
Diyosezi y’itorero “Redeemer Episcopal Church” ry’i Texas yatangaje ko abasanzwe mu nzu bapfuye kuri uyu wa Mbere ni Israel Ahimbisibwe wari Umupasiteri, umugore we Dorcus n’umwana wabo w’imyaka itanu witwaga Israel Ahimbisibwe Jr.
Umwe mu basengeraga hamwe n’uyu murango, Keever Wallace, yatangaje ko ku (…)

Umagabo, umugore n’umwana wabo b’Abanya-Uganda basanzwe mu nzu bapfuye mu Burengerazuba bwa Houston i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko Polisi yaho yabitangaje.

Diyosezi y’itorero “Redeemer Episcopal Church” ry’i Texas yatangaje ko abasanzwe mu nzu bapfuye kuri uyu wa Mbere ni Israel Ahimbisibwe wari Umupasiteri, umugore we Dorcus n’umwana wabo w’imyaka itanu witwaga Israel Ahimbisibwe Jr.

Umwe mu basengeraga hamwe n’uyu murango, Keever Wallace, yatangaje ko ku Cyumweru bari bababuze mu rusengero nyamara batarajyaga basiba.

Israel Ahimbisibwe wari Umupasiteri

Wallace n’umugore we Brooke, baragiye bakomanga kwa Ahimbisibwe ku Cyumweru ntihagira ubaha karibu. Baritahiye, ku wa Mbere mu gitondo babwira ushinzwe inzu bacumbikagamo, akinguriye abashinzwe ibijyanye no kuzimya umuriro gusuzuma iyo nzu.

Polisi ya Houston itangaza ko uwo muryango wa batatu basanzwe bapfuye, abatanze amakuru bakagaragaza ko bishwe bakubiswe, ariko ntihazwi neza igihe biciwe.

Polisi igaragaza ko nta kimenyetso cyerekana ko uwo muryango waba warakingujwe ku gahato.

Uyu muryango wari ufite abandi bana babiri bakuru, umwe yagiye ku ishuri i California, undi yarangije kwiga mu mashuri yisumbuye umwaka ushize.

Dorcus, umugore wa Ahimbisibwe

The New Vision yavuganye na Apollo Kashanku, umuvandimwe wa Dorcus, atangaza ko bagikusanya amakuru ku rupfu rw’uwo muryango. Avuga ko waherukaga kubasura muri Uganda muri Kamena 2014.

Apppolo yanatangaje ko bari kureba uburyo imirambo yabo yazashyingurwa muri Uganda.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages