00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Texas: Umwuzure umaze guhitana abantu 82, abandi baracyashakishwa

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 7 July 2025 saa 08:34
Yasuwe :

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwuzure wibasiye Umujyi wa Texas umaze guhitana abantu 82 mu gihe abandi bagishakishwa, harimo abana 10 bari mu biruhuko.

Uyu mwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye ku wa 4 Nyakanga 2025 yatumye umugezi wa Guadalupe wo mu gace ka Kerr wuzura utangira kujya mu bice bitandukanye by’uyu mujyi.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bavuze uku uyu mugezi wa Guadalupe wazamutseho metero zirenga esheshatu mu masaha abiri gusa.

Bakomeza bavuga ko hashingiwe ku makuru bahawe n’inzego z’ibanze zo muri uyu mujyi n’abaturage, nibura abantu 41 baburiwe irengero barimo abana 10 n’umwarimu wabo bari muri summer camp hafi y’uwo mugezi, ndetse ibikorwa byo kubashaka biracyakomeje.

Guverineri wa Texas, Greg Abbott, yaburiye abatuye uyu mujyi ko bakwiye kwitonda kuko hateganyijwe indi mvura nyinshi.

Umwuzure umaze guhitana abagera kuri 82 mu Mujyi wa Texas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages