Iyi ntambara kuva yatangira imaze guhitana abagera kuri 33 abandi barenga ibihumbi bamaze kuva mu byabo bayihunga.
Aka gahenge ko guhagarika iyi ntambara byari biteganyijwe ko kazamara iminsi itanu ariko ntabwo ari ko byagenze kubera ko Thailand yagaragaje ko igihugu cya Cambodia gikomeje kubagabaho ibitero bikomeye.
Igisirikare cya Thailand cyatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 28 Nyakanga ari bwo Cambodia yongeye kubura ibitero bitandukanye ndetse ko bimwe muri byo bagerageje kubihagarika kugeza mu gitondo cyo ku wa 29 Nyakanga 2025.
Ku rundi ruhande Minisiteri y’Ingabo muri Cambodia yagaragarije Ibiro Ntaramakuru byo mu Bufaransa ko nta mirwano irongera kuba hagati y’ibihugu byombi kuva bakwemeranya agahenge ko guhagarika intambara.
Bimwe mu byari bikubiye mu masezerano y’agahenge hagati y’ibihugu byombi harimo ibiganiro cyangwa inama yari guhuza abakuriye ingabo ku bihugu byombi ariko byasubitswe inshuro ebyiri zose kandi biranashoboka ko bitazigera bibaho.
Kuva muri Gicurasi 2025 ibihugu byombi byabyukije amakimbirane buri gihugu kikavuga ko umuturanyi yabanje kurasa ikindi kikitabara ariko ntibyatinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!