Ibi bije nyuma y’uko ByteDance, sosiyete y’Abashinwa isanzwe ifite TikTok, itangaje ko yamaze kugirana amasezerano yo gushyiraho sosiyete nshya izaba igenzurwa na Leta ya Amerika. Intego y’ayo masezerano ni ugutuma amakuru y’Abanyamerika arindwa no kwirinda ko uru rubuga rukoreshwa n’Abasaga miliyoni 200 muri iki gihugu rwakwamburwa uburenganzira bwo kugikoreramo.
Ibiro bya Newsom byashyize ubutumwa ku rubuga X, bugira buti “Nyuma y’uko TikTok igurishijwe itsinda ry’ubucuruzi rifitanye isano na Trump, twakiriye amakuru agaragaza ko hari amakuru anenga Perezida Trump yasibwe kuri uru rubuga.”
Ubwo butumwa bwakomeje bugira buti “Gavin Newsom aratangiza isuzuma ryerekeye iyi myitwarire kandi arasaba Minisiteri y’Ubutabera ya California kureba niba bitarenze ku mategeko yayo.”
Kugeza ubu, ibiro bya Perezida wa Amerika ‘White House’ na TikTok ntibiragira icyo bitangaza kuri iki kibazo.
Newsom uri mu Ishyaka ry’Aba-Democrates na Trump wo mu Ishyaka ry’Aba-Republicans, bamaze igihe kinini banengana.
Amasezerano ajyanye na TikTok yagezweho mu cyumweru gishize yabaye intambwe ikomeye kuri iyi sosiyete nyuma y’imyaka myinshi ihanganye na Amerika ku mpungenge zijyanye n’umutekano wayo n’ibanga ry’amakuru y’abakoresha urwo rubuga, cyane cyane mu bihe Trump yari ahanganye Joe Biden wahoze ari perezida.
Hakurikijwe ayo masezerano, Abanyamerika n’abandi bashoramari mpuzamahanga bazagira imigabane ingana na 80,1% muri iyo sosiyete nshya, mu gihe ByteDance izagumana 19,9%.
Ibigo by’ishoramari bitatu bikuru biyobora uwo mushinga ari byo Oracle, Silver Lake na MGX ikorera i Abu Dhabi, buri kimwe kizagira imigabane ingana na 15%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!