Ku birebana n’abakoresha uburyo bwa ‘LIVE’, TikTok yasobanuye ko buri wese ubukoresha azajya aba ari we ufite inshingano za buri kimwe kibera mu kiganiro cye, bityo ikizajya kihabera cyose azajya akibazwa.
Ibi bireba cyane abakoresha izindi porogaramu zitari TikTok muri ‘Live’ zabo, nk’izisoma amagambo zifashishwa mu gusoma ’comments’ (Text to Speech tools) izisobanura indimi (translation tool), kuko zishobora kurenga ku mabwiriza agenda uru rubuga.
TikTok yavuze ko ari inshingano zabo kugenzure izi porogaramu kuko bazajya babazwa buri kimwe.
Ikindi ni uko TikTok yasabye ko buri gihe ibikorwa by’ubucuruzi bigomba gusobanurwa neza. Yanongeyeho ko amashusho asaba abantu kugura ibintu hanze ya TikTok azagabanyirizwa amahirwe yo kugaragara cyane, cyane mu bihugu bifite TikTok Shop, mu rwego rwo gushyira imbere ubucuruzi bw’imbere mu rubuga.
TikTok kandi igiye kurushaho guhinduka porogaramu ifite imiterere n’imikorere bijyanye n’imyitwarire by’uyikoresha.
Ibi bivuze ko ibisubizo byo mu ishakiro, uko amashusho agaragara cyane ku rukuta rwawe (recommendations), uburyo ibitekerezo ku mashusho ureba bikurikirana byose bizahinduka hajye haza ibijyanye n’ibyo ureba cyane, ibyo ukunda (likes), ibyo usubiza (replies) n’ibindi.
Ku birebana n’amashusho akorwa hifashishijwe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence, AI), amabwiriza mashya ubu arasobanutse mu buryo bwumvikana.
TikTok ivuga ko itazemera amashusho y’ibinyoma ku ngingo zikomeye zireba rubanda cyangwa ashobora kubangamira umuntu ku giti cye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!