Uyu musenateri ukomoka muri Leta ya South Carolina, yari amaze igihe ari umwe mu baza mu myanya y’inyuma mu bashobora guhagararira ishyaka ry’aba-rèpublicains, ribarizwamo na Donald Trump wahoze ari Perezida.
Scott yatangaje ko nubwo hari benshi bari bakimusaba kwiyamamaza, we yabonye ko ari ngombwa kubihagarika.
Uyu mugabo w’imyaka 58, yavuze ko nubwo yivanye mu bahatana nta gahunda afite zo kungiriza uwo ari we wese mu basigaye biyamamaza, ngo kuko mu buzima bwe atifuza kuba Visi Perezida wa Amerika.
Scott ni umwe biyamamaje basezeranya gusubiza Amerika ku murongo ikagendera ku ndangagaciro za gikiristu ndetse no kugendera ku mahame ya kera yateshutseho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!