France 24 yatangaje ko bigaragara ko iyo cocaine yajugunywe ku nkombe n’amazi, bikaba bitaramenyakana abari bayitwaye.
Cocaine ni ikiyobyabwenge gikomeye, gicuruzwa mu buryo bwa magendu hirya no hino i Burayi.
Iyo cocaine yari mu mifuka ibiri, umwe wagaragaye ku Cyumweru gishize mu gihe undi wabonetse kuri uyu wa Gatatu.
Polisi yo mu Bwongereza mu gace ka Normandy aho ibyo biyobyabwenge babisanze, iracyari mu iperereza ngo imenye aho byaturutse.
Bikekwa ko hari ubwato bwaba bwari butwaye iyo cocaine, ikirere kikaba kibi bukiyubika hanyuma umuhengero ukageza iyo mifuka ku nkombe.
Mu 2019 nibwo mu Bufaransa haherukaga kugaragara cocaine nyinshi ku nkombe z’amazi, ubwo ku nkombe z’inyanja ya Atlantique habonekaga toni 1.6 za cocaine.






Ibitekerezo 0