00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yasabye indi kamarampaka kuri Brexit

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 December 2018 saa 06:34
Yasuwe :

U Bwongereza bwagiriwe inama yo gutegura kamarampaka ya Kabiri, yemeza niba bugomba kwikura cyangwa kuguma mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (Brexit).

Ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbon ateganya ko u Bwongereza buzashyira mu bikorwa gahunda yo kwikura muri EU ku wa 29 Werurwe 2019.

Mu ijambo yavugiye mu nama n’abayobozi ba EU, kuri uyu wa Gatanu, Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu (1997-2007), yavuze ko hakenewe indi kamarampaka ifasha impande zombi kunyurwa kandi n’abaturage bakava mu rujijo.

Blair yavuze ko bishoboka ko EU yakora amavugurura mu muryango ku buryo u Bwongereza nabwo bubona ko ari ngombwa kuwugumamo, nabwo bukabitekerezaho neza nk’uko byatangajwe na Deutsche Welle.

Ayo mavugurura kandi ngo yagaragaza niba abanyapolitiki ba EU n’u Bwongereza barasobanukiwe ibitekerezo byashingiweho n’abatoye Brexit, hakareka kwirengagizwa ibitekerezo byabo ahubwo bagategwa amatwi.

Blair yahereye mu 2016 agaragaza ko hari ibikwiye kuvugururwa kuri Brexit, ndetse n’abandi bayobozi barimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bungamo ko u Bwongereza bukwiye kwisubiraho.

Blair yavuze ko ‘Brexit izashegesha bikomeye ubukungu bw’u Bwongereza na EU. Yatanze urugero ko abashoramari nta cyizere bagifitiye u Bwongereza n’uko abantu babufataga byatangiye kuyoyoka, igihugu kiri gucikamo ibice.

Ati “Tuzi icyemezo cya Brexit. Inteko zikwiye gutekereza niba bizinaniye, zahitamo kongera kubaza abaturage.”

Blair yanabwiye May ko atari igisebo yemeye ko hari byinshi yakoze yari ashoboye mu guhuza impande zombi, ariko yabuze umwanzuro unogeye Inteko Ishinga Amategeko.

Blair yasabye indi kamarampaka kuri Brexit

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages