00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tony Blair yahawe umwanya muri Politiki atazahemberwa

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 4 June 2015 saa 11:16
Yasuwe :

Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’ intebe w’ u Bwongereza agiye kuyobora umuryango ushinzwe kurwanya ibikorwa byo kwanga abayahudi n’ ivangura ku mugabane w’ u Burayi.

Blair agiye kwinjira mu nama y’ u Burayi ku kubabarirana n’ ubwiyunge (European Council on Tolerance and Reconciliation, ECTR), yakomeje gusaba ko hashyirwaho amategeko akomeye ahana abagaragaza ibitekerezo by’ ubuhezanguni.

Muri uku kwezi nibwo Tony Blair arangiza inshingano ze nk’ intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Umuryango w’ Abibumbye n’ Umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’u Burayi mu Burasirazuba bwo hagati.

Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza mu mwaka wa 1997 kugera muri 2007

Tony Blair ngo ntazahemberwa uyu mwanya, ahubwo ikigega cye kizajya kigenerwa inkunga buri mwaka nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangazwa.

ECTR isobanura ko ari urwego rutanga ibitekerezo n’ubujyanama, rwasabye ibihugu by’ u Burayi gushyiraho amategeko asobanura byimbitse ivangura no akanarwanya kwanga abayahudi, kongera porogaramu z’ amasomo no gushyiraho ko guhakana Jenoside yakorewe abayahudi ari icyaha gihanirwa.

Uyu muryango kandi usaba ko guverinoma z’ibihugu zishyira umutekano ku nyubako ziberamo imihango ya kiyahudi no ku mashuri yabo.

Tony Blair na Moshe Kantor , umuherwe w’ Umurusiya wagize n’ uruhare mu ishingwa rya ECTR mu 2008, akaba ayobora Umuryango w’ Abayahudi mu Burayi, baheruka kugaragaza raporo ku bikorwa birwanya Abayahudi ku Isi, yerekanye ko umwaka ushize wabaye mubi cyane mu kinyacumi gishize.

Bagize bati: "Twizera tudashidikanya ko atari idini cyangwa ukwemera gutuma habaho aya makimbirane, ahubwo ni mu kurenga ku mahame y’ idini ugasanga ahanini niho hihishe izo mfu no gusenya.”

Blair agiye gusimbura umunya Pologne, Aleksander Kwasniewski, ku buyobozi bwa ECTR. Azaba yungirijwe n’ abarimo abahoze ari ba Minisitiri b’ intebe, uwa Esipanye Jose Maria Aznar n’ uwa Swede, Goran Persson.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages