Abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux bagiye gusubukura ikusanyabimenyetso ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Juvenal Habyarimana, ariko ababuranyi bafite amatsiko yo kumenya igitumye abacamanza babyibwiriza.
Hashize amezi atatu harangijwe igice cyo gukusanya ibimenyetso, aho ababuranyi bigaga kuri dosiye ikubiyemo ibimenyetso byose, ngo hamenyekane igikurikiraho, niba ari ugushyikiriza urukiko abaregwa cyangwa niba bahanagurwaho icyaha burundu.
Isubukurwa ry’iri kusanya ry’ibimenyetso mu gihe ryari ryarangiye, ryatunguye abarega muri uru rubanza, aho bikekwa ko haba habonetse undi cyangwa abandi batangabuhamya, gusa ngo ibi nta mpungenge biteye abaregwa nk’uko byatangajwe n’ababunganira.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko amakuru yizewe avuga ko hari umutangabuhamya umwe cyangwa benshi, ariko bataratangazwa, ari nay o mpamvu iki gitangazamakuru cyibaza abo ari bo, n’impamvu badatangazwa cyangwa ngo berekanwe.
Gusa icyo RFI yizeye neza ni uko atari Kayumba Nyamwasa unashinjwa ubufatanyacyaha mu ihanurwa ry’iyo ndege, ubu akaba yarahungiye muri Afurika y’Epfo, nubwo uyu wahoze ari Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, abinyujije mu ibaruwa, yagaragarije ubutabera bw’u Bufaransa ubushake bwo gutanga ubuhamya.
Nyuma y’imyaka 15 hakusanywa ibimenyetso ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ikamuhitana we na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira ndetse n’Abafaransa bari bashinzwe iyo ndege, muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo hari hafashwe igihe cy’amezi 3 ngo hakorwe isesengura, harebwe niba urubanza ruhita rutangira kuburanishwa mu mizi, cyangwa niba abaregwa bahanagurwaho icyo cyaha.
Abaregwa muri uru rubanza bakaba ari abasirikare bakuru bari bayoboye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi (RPF), hakaba harega Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa, mu gihe imiryango y’abo Bafaransa baguye muri iyo ndege ndetse n’umuryango wa Habyarimana Juvenal uhagarariwe n’umuhungu we Jean Luc Habyarimana, baregera indishyi.



















TANGA IGITEKEREZO