00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwandakazi winjiye muri Trinidad & Tobago rwihishwa yafatiwe mu kabyiniro

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 11 November 2014 saa 11:18
Yasuwe :

Umunyarwandakazi yafatanywe n’abandi 12 mu mukwabo wa polisi mu birwa bya Trinidad and Tobago ku mugabane wa Amerika akora mu kabyiniro adafite impapuro zimwemerera gutura muri icyo gihugu.
Ikinyamakuru Trinidad Express kivuga ko mu mukwabo mu ntara ya Central Trinidad Polisi yataye muri yombi abagore 12 bakoraga mu kabyiniro kitwa Chaguanas badafite ibyangombwa.
Abandi bafashwe ni abo muri Dominican Republic, Nigeria na Jamaica, bose bashinjwa kwinjira mu gihugu ku buryo butemewe (…)

Umunyarwandakazi yafatanywe n’abandi 12 mu mukwabo wa polisi mu birwa bya Trinidad and Tobago ku mugabane wa Amerika akora mu kabyiniro adafite impapuro zimwemerera gutura muri icyo gihugu.

Ikinyamakuru Trinidad Express kivuga ko mu mukwabo mu ntara ya Central Trinidad Polisi yataye muri yombi abagore 12 bakoraga mu kabyiniro kitwa Chaguanas badafite ibyangombwa.

Abandi bafashwe ni abo muri Dominican Republic, Nigeria na Jamaica, bose bashinjwa kwinjira mu gihugu ku buryo butemewe n’amategeko .

Umurwa mukuru wa Trinidad and Tobago, Fort of Spain ukurura abakerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi

Polisi yabashyikirije ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu nabyo biri kwiga ku cyo bakwiye gukorerwa.

Nubwo bazize kubura ibyangombwa, polisi yo yari mu mukwabo ishakisha abakina n’abacuruza urusimbi batabifitiye uburenganzira.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages