Trump ashinjwa kubangamira amatora ubwo yahamagaraga uwari ukuriye amatora muri Georgia mu 2020, akamusaba kumwibira amajwi asaga ibihumbi 11.
Ni dosiye ya Kane muri uyu mwaka Trump w’imyaka 77 arezwemo, mu gihe yiteguraga kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora ateganyijwe umwaka utaha.
Biteganyijwe ko Trump yishyikiriza ubushinjacyaha kuri uyu wa Kane kuko we n’abandi bantu 18 baregwa hamwe bahawe kugeza kuri uyu wa Gatanu, kuba bishyikirije inzego zibishinzwe.
Trump na bagenzi be byatangajwe ko bafungirwa muri gereza ikomeye izwi y’akarere ka Fulton mu Majyaruguru ya Georgia.
Mu kiganiro yahaye umunyamakuru Tucker Carlson, Trump yahakanye ibyaha byose ashinjwa avuga ko ari gukurikiranwa kubera impamvu za politiki.
Gereza biteganyijwe ko Trump afungirwamo irinzwe bikomeye n’abashinzwe umutekano mu gihe ari imwe mu zigoye kubamo muri Amerika kubera impfu za hato na hato z’imfungwa ndetse n’ubuzima bubi zibamo.
Trump abinyujije ku rubuga rwe Truth Social, yavuze ko yishyira mu maboko y’ubutabera kuri uyu wa Kane kandi ko aza kubikora yemye.
Nubwo Trump aza gufungwa, ashobora gusaba kuburana ari hanze ku ngwate y’ibihumbi 200 by’amadolari nubwo byose bizakorwa yamaze gutabwa muri yombi no gufatwa amafoto ari mu myenda y’imfungwa.
Trump agiye gutabwa muri yombi akurikiye uwahoze ari umunyamategeko we Rudy Giuliani, akaba umwe mu bafashije Trump gushaka amajwi yatuma atsinda mu 2020 ubwo yari ahanganye na Joe Biden.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!