Trump yabwiye Abanyamakuru bari kumwe nawe mu ndege ya Air Force One ko ‘iteka rishya’ rishobora gushyirwa ahagaragara ku wa Mbere cyangwa kuwa Kabiri.
Iri teka ryaba rije nyuma yaho urikiko rwo mu Mujyi wa San Francisco rutesheje agaciro iryari ryabanje, Trump akavuga ko ikibazo cy’umutekano muke kizaba muri Amerika gitewe n’abimukira gikwiye kuzabazwa inkiko.
Iri teka ryamaganywe ryakumiraga ku butaka bwa Amerika abaturage bo mu bihugu byiganjemo iby’Abayisilamu. Gusa kugeza ubu ntiharamenyakana ibizaba bikubiye muri iri rishya.
Trump yavuze ko iri teka rishya rizaba ririmo impinduka nke ugereranyije n’irya mbere gusa ntabwo yigeze asobanurira abanyamakuru uko rizaba riteye.
Kuwa 27 Mutarama 2017, nyuma y’icyumweru kimwe arahiriye kuba Perezida nibwo Trump yashyize umukono ku iteka rikumira mu gihe cy’iminsi 90 abinjira muri Amerika baturutse muri Iran, Iraq, Libya, Somalia, Sudani, Syria na Yemen ndetse rigakumira impunzi zose mu minsi 120.
Iri teka ryakurikiwe n’imyigaragambyo y’abatari bake bavugaga ko batandukanyijwe n’imiryango yabo dore ko hari n’abari bahejejwe ku bibuga by’indege ryaje kwitambikwa n’urukiko rwo mu Mujyi wa Seattle i Washington.
Nyuma yo gusuzuma iki kibazo, Urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko rudashobora kwitambika umwanzuro wafashwe n’urundi rukiko ndetse ko nubwo Leta ivuga ko ririya teka rigamije gusigasira umutekano w’igihugu, nta mpamvu zifatika yatanze.
Abacamanza batatu bakurikiranye iki kibazo bagaragaje ko ku ruhande rumwe abaturage bagomba guha agaciro umutekano w’igihugu ariko kandi bafite uburenganzira bwo kujya aho bashaka, kudatandukana n’imiryango yabo no kudakorerwa ivangura.



















TANGA IGITEKEREZO