00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump aravugwaho kotsa igitutu abafite aho bahuriye n’iperereza ku kibazo cy’u Burusiya

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 30 January 2018 saa 09:01
Yasuwe :

Nyuma yo kwegura kwa Andrew McCabe wari Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe iperereza, FBI, Perezida Donald Trump yashyizwe mu majwi ashinjwa gukora ibishoboka byose ngo iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora rihagarare.

Ku wa mbere nibwo inkuru y’iyegura rya McCabe wari umaze iminsi yibasirwa na Trump n’inkoramutima ze ryamenyekanye, nubwo yagombaga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru muri Werurwe uyu mwaka, kwegura kwe kwatunguye benshi, bamwe batangira kuvuga ko Rod Rosenstein wungirije Intumwa Nkuru ya Leta n’umujyanama udasanzwe, Robert Mueller bashobora gukurikiraho dore ko bose bafite aho bahuriye n’iperereza ku kibazo cy’u Burusiya.

Nubwo Trump ashyirwa mu majwi ku kuba yarashyize igitutu kuri McCabe, White House yo yabihakanye, ivuga ko icyo perezida yakoze ari uguharanira ko iperereza ryihutishwa, kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa inshingano yahawe n’Abanyamerika.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko ibikorwa bya Trump guhera mu 2017 bigaragaza uburyo yifuza ko abashinzwe gushyira amategeko mu bikorwa bamubera indahemuka, hashingiwe ku kwegura kwa McCabe ndetse no kwirukanwa kwa James Comey wahoze ari umuyobozi we muri FBI.

Trump kandi ngo yanigeze gutangaza ko iyo aza kumenya ko Intumwa Nkuru ya Leta, Jeff Sessions, azivana mu iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora, atari kumuha uyu mwanya.

Ubutegetsi bwe kandi bumaze igihe bugerageza kwibasira abakozi ba FBI n’ab’inzego z’ubutabera, aho bwagiye bagaragaza ko iperereza rya Mueller rihengamiye kuri perezida, ibintu bifatwa nko gufasha gutesha agaciro amakuru amaze kubona no gutegura ikibuga igihe hagira abasaba ko Trump yeguzwa.

Ibi biravugwa mu gihe ku wa Mbere Komisiyo ishinzwe ubutasi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, yatoye umwanzuro wo gushyira hanze ubutumwa bw’ibanga bwanditswe n’aba- Républicains bashinja FBI kurenga ku burenganzira bwayo mu gukora iperereza, ibintu bishobora kubangamira Mueller ndetse bigakurura ibibazo mu rwego rw’ubutabera.

Ubwegure bwa Andrew McCabe wari Umuyobozi wungirije wa FBI bwatumye abantu benshi bibaza ku gitutu Trump yaba ashyira kuri aba bayobozi
Trump akomeje gushyirwa mu majwi ku gushaka kubangamira abari mu iperereza ku ruhare rw'u Burusiya mu matora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages