00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump ashaka guha buri Munyamerika 5.000$

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 September 2026 saa 08:52
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashaka guha buri Munyamerika ukuze amadolari 5.000, mu gihe ishyaka ry’aba-Républicains ryakomeza kugumana ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’amatora ateganyijwe mu Ugushyingo.

Trump yabivugiye mu nama y’ishyaka ry’aba-Républicains yabereye i Dallas, aho yasabye abamushyigikiye gufata aya matora nk’aho ari we uri ku rutonde rw’abakandida, nubwo atazaba ahatanye.

Yavuze ko abatora nibakomeza gushyigikira aba-Républicains, bazahabwa amafaranga yise “Trump dividend”.

Ati “Aba-Républicains nibatsinda, namwe izaba ari intsinzi yanyu ndetse muzabona amadolari 5.000. Azitwa inyungu ya Trump.”

Perezida Trump ntiyasobanuye aho ayo mafaranga azava cyangwa uburyo azatangwa, ahubwo yavuze gusa ko Amerika iri kwinjiza amafaranga menshi.

Iyi gahunda yatangajwe na Trump ishobora gutwara Leta Zunze Ubumwe za Amerika amafaranga arenga miliyari 1.000$, mu gihe yaba ishyizwe mu bikorwa ku Banyamerika bakuru bose.

Trump yasabye abamushyigikiye kumutora binyuze mu gushyigikira abakandida b’ishyaka ry’aba-Républicains mu matora yo ku wa 3 Ugushyingo, avuga ko amajwi yabo azagena icyerekezo cy’igihugu mu myaka iri imbere.

Ati “Ndabasaba kwiyumvisha ko ndi ku ilisiti y’abatorwa.”

Aya magambo aje mu gihe Perezida Trump ahanganye n’igabanuka ry’icyizere cy’abaturage bitewe n’izamuka ry’ibiciro ndetse n’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihanganyemo na Iran.

Amatora Amerika yitegura azwi nka ‘Midterm elections’ aba hagati mu myaka ine Perezida amara ku butegetsi.

Muri aya matora, Abanyamerika ntibatora Perezida, ahubwo batora bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, barimo Abadepite na bamwe mu bagize Sena, ndetse n’abandi bayobozi ku nzego zitandukanye bitewe na Leta.

Aya matora afatwa nk’uburyo abaturage bagaragazamo uko babona imiyoborere ya Perezida uri ku butegetsi, kandi ashobora guhindura ubwiganze bw’amashyaka mu Nteko Ishinga Amategeko, bigatuma ishyaka rya Perezida rishobora gukomeza kugira ubwiganze cyangwa gutakaza ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda zaryo.

Trump ashaka guha buri Munyamerika 5.000$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages