00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump ashaka gukumira indege za Bombardier ku isoko rya Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 September 2026 saa 08:51
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora kubuza uruganda rwo muri Canada rwa Bombardier kugurisha indege zarwo ku isoko ry’Amerika, keretse rutangiye kuzikorera muri icyo gihugu.

Trump yabitangaje ku wa Mbere, ashinja Canada gushyiraho amabwiriza y’ubucuruzi “arenganya kandi adakwiye” mu mibanire yayo na Amerika.

Ubu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social bwongeye kuzamura umwuka mubi mu mubano w’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, mu gihe Canada yiteguraga gutangira gushyira imisoro yo kwihimura ku bicuruzwa bituruka muri Amerika.

Trump yanditse ati “Bombardier ntizongere kugurisha indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika!”

Icyakora, ntiyasobanuye uburyo icyo cyemezo cyashyirwa mu bikorwa.

Yakomeje ati “Niba bashaka isoko ryacu, bagomba gukorera hano kandi bakareka gufata Amerika nk’aho ari ububiko bw’amafaranga.”

Trump kandi yashinje Canada kubuza amabanki n’ibigo bikomeye byo muri Amerika kuhakorera ubucuruzi, avuga ko “ibyo bihe byarangiye.”

Isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryinjiriza Bombardier amafaranga arenga kimwe cya kabiri cy’ayo yinjiza yose. Ibihumbi by’indege zakozwe n’uru ruganda ziri mu zikoreshwa n’ibigo by’indege muri Amerika.

Bombardier yasubije ivuga ko ibikorwa byayo muri Amerika bitanga imirimo ibihumbi by’Abanyamerika.

Yagize iti “Urwego rw’indege muri Amerika rwungukira cyane ku bucuruzi no ku byoherezwa mu mahanga. Bombardier igira uruhare rukomeye muri uru rwego.”

Iki kigo cyongeyeho ko indege zacyo zikorwa hifashishijwe ibikoresho byakorewe muri Amerika, birimo moteri, ibikoresho by’ikoranabuhanga riyobora indege n’izindi sisitemu z’ingenzi zitangwa n’ibigo byo muri icyo gihugu.

Si ubwa mbere Trump ashyize igitutu kuri uru ruganda rwo muri Canada.

Muri Mutarama 2026, Trump yatangaje ko ashobora kwambura indege za Bombardier uburenganzira bwo gukorera muri Amerika no kuzishyiriraho umusoro wa 50%.

Icyo gihe yari arakajwe n’uko Canada yari yaranze kwemerera indege nshya za Gulfstream zakorewe muri Amerika gukorera ku isoko ryayo.

Ibyo Trump yari yatangaje ntibyashyizwe mu bikorwa, ariko yavuze ko Canada yahise yemerera indege za Gulfstream gukorera ku isoko ryayo mu kwezi kwakurikiyeho, kubera igitutu yari yayishyizeho.

Nubwo Trump yongeye gutangaza ko ashobora gukumira indege za Bombardier, ntibirasobanuka uburyo yabishyira mu bikorwa.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe iby’Indege, FAA, ni cyo gifite ububasha bwo kwemerera cyangwa kwambura indege uburenganzira bwo gukorera muri icyo gihugu, aho kuba Ibiro bya Perezida.

Ukutumvikana kuri Bombardier kuje mu gihe amakimbirane y’ubucuruzi hagati ya Washington na Ottawa akomeje gukara.

Mu kwezi gushize, nyuma y’uko ibiganiro by’ubucuruzi bihagaze, Trump yashyize umusoro wa 50% ku bicuruzwa byo muri Canada bifite agaciro ka miliyari 20$, birimo inkoni zikoreshwa mu mukino wa hockey na sima.

Canada na yo yatangaje ko igiye gushyiraho imisoro yo kwihimura ku bicuruzwa byo muri Amerika bifite agaciro nk’ako.

Iyo misoro iri hagati ya 15%, 25% na 50% izareba ibicuruzwa bitumizwa muri Amerika, birimo ibyuma, aluminum n’ibikomoka ku mata nka fromage.

Trump ashaka gukumira indege za Bombardier ku isoko rya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages