Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru New York Post, yifashishije amakuru yatanzwe n’umuntu uri hafi ya Trump, avuga ko uyu Mukuru w’Igihugu yemera ko Infantino “yubahwa n’abantu ku Isi hose” kandi ko afite ubushobozi budasanzwe bwo guhuza abantu.
Trump na Infantino basanzwe bafitanye umubano wa hafi, cyane cyane nyuma y’imikoranire yabo mu gutegura Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Muri icyo gihe, Infantino yagiye agaragara kenshi ari kumwe na Trump, ndetse yamuhaye igihembo cya mbere cya FIFA cyiswe Peace Prize mu Ukuboza 2025.
Infantino, ufite ubwenegihugu bw’u Busuwisi kandi akaba ari umuyobozi w’urwego rukomeye mu mupira w’amaguru ku Isi, yagaragaye kandi mu birori byo gutanga igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’umukino wa nyuma wahuje Espagne na Argentine. Trump yari ahari ubwo iki gikombe cyashyikirizwaga kapiteni wa Espagne.
Muri icyo gihe, Trump yashimangiye ko ubunararibonye bwa Infantino mu kuyobora FIFA bwamufasha no kuyobora Umuryango w’Abibumbye, kuko FIFA igizwe n’ibihugu birenga 200, mu gihe Loni igizwe n’ibihugu 193 bigize uyu muryango.
Paolo Zampolli, intumwa yihariye ya Trump ishinzwe ubufatanye mpuzamahanga, yavuze ko Infantino afite ubushobozi bwo guhuza abantu no kuyobora imikoranire hagati y’ibihugu byinshi.
Nubwo Trump ashaka ko Infantino ajya kuri uyu mwanya, byasaba ko abanza gushyigikirwa n’ibihugu 15 bigize Akanama k’Umutekano ka Loni, aho ibihugu bitanu bihoraho bifite ububasha bwo gukoresha uburenganzira bwa veto. Nyuma yaho, Umunyamabanga Mukuru mushya wa Loni agomba kwemezwa n’Inteko Rusange y’uyu muryango.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni uriho, António Guterres ukomoka muri Portugal, ateganya kuva ku mirimo mu mpera za 2026, maze uzamusimbura agatangira manda y’imyaka itanu guhera ku wa 1 Mutarama 2027.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Gianni Infantino ubwe ashaka guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni. FIFA na yo ntiragira icyo itangaza ku byerekeye aya makuru.
Mu 2027 Kongere ya FIFA izafata icyemezo ku kuba Infantino yakongera kwiyamamaza ku nshuro ya kane kugira ngo akomeze kuyobora iri shyirahamwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!