Ibi yabigarutseho ku wa 24 Ugushyingo 2025 nyuma y’ikiganiro aba bayobozi bombi bagiranye kuri telefone, aho byarangiye bemeranyije ko buri umwe azasura igihugu mugenzi we ayoboye umwaka utaha, mu rwego rwo gukomeza imibanire n’imikoranire hagati y’ibi bihugu.
Nyuma y’ibiganiro bagiranye kuri telefone, Trump yanyuze ku rubuga rwe rwa Truth Social yandika ko umubano wa Amerika n’u Bushinwa ukomeye kandi umeze neza.
Ati “Umubano wacu n’u Bushinwa urakomeye cyane.”
Uretse kwemera gusura u Bushinwa, Trump yanatumiye Xi Jinping ngo nawe azasure Amerika.
Ku rundi ruhande u Bushinwa bwahise bushyira itangazo hanze rivuga ko ibihugu byombi bikwiriye gukomeza imikoranire ndetse bikareba ibibifitiye inyungu.
Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yavuze ko iki kiganiro cyahuje aba bayobozi cyamaze igihe kigera ku isaha ndetse cyibanze ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Mu kwezi gushize nibwo Perezida Trump na Jinping bahuriye muri Koreya y’Epfo nyuma y’imyaka itandatu yari ishize badahura.
Aba bayobozi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubucuruzi mpuzamahanga, imisoro, ikoranabuhanga, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro y’amabengeza (rare earth), kurwanya ikoreshwa ry’ikiyobyabwenge cya Fentanyl, ibibazo by’umutekano muri Taiwan ndetse n’intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!