00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump ashobora kongera gufatira ibihano u Burusiya

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 27 April 2025 saa 02:11
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yihanangirije u Burusiya, avuga ko ashobora kubufatira ibihano bishya by’ubukungu kubera gutera ibisasu mu mijyi ituyemo abasivili muri Ukraine.

Ibi yabitangaje ku wa 26 Mata 2025, abinyujije ku rubuga rwa Truth Social, aho yavuze ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, akomeje kwanga guhagarika intambara nubwo avuga ko yiteguye ibiganiro.

Ati “Nta mpamvu Putin afite yo gutera ibisasu mu mijyi no mu baturage. Bituma ntekereza ko wenda adashaka guhagarika intambara. Akeneye gufatirwa ibihano by’imari n’ibihano bishya. Abantu benshi barimo gupfa.”

Perezida Trump yatangaje nyuma y’amasaha make ahuye na Perezida Zelensky wa Ukraine, bahuriye i Vatican aho bagiranye ibiganiro mbere yo kwitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis.

Impande zombi zagaragaje ko ibi biganiro byagenze neza ku buryo bishobora kuzaba “iby’amateka”.

U Burusiya buherutse gutangaza agahenge k’icyumweru cya Pasika, ariko nyuma yako, ingabo zabwo zongeye gutera ibisasu ku bikorwa bya gisirikare n’inganda za Ukraine.

U Burusiya buvuga ko butera ibisasu ahantu hari ibikorwa bya gisirikare gusa, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov, aherutse kubitangariza CBS News.

U Burusiya bushobora gufatirwa ibihano bishya, mu gihe bwari bwavuze ko bwiteguye kuganira na Ukraine nta mananiza.

Mu 2014 ni bwo Amerika yafatiye ibihano u Burusiya kuko bwari bumaze kwigarurira Intara ya Crimea. Ibihano byakomeje kwiyongera ubwo Amerika yashinjaga u Burusiya kwivanga mu matora yayo.

Ku butegetsi bwa Joe Biden u Burusiya na Amerika byakomeje kurebana ay’ingwe, ariko ibihano bikazwa cyane muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara kuri Ukraine n’ubu igikomeje.

Muri rusange, u Burusiya bwafatiwe ibihano bigera ku bihumbi 40 birimo ibihano by’ubukungu bikomeye, nko gufatira umutungo w’icyo gihugu ubitse mu bihugu by’amahanga nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi.

Trump yagaragaje ko ashobora gufatira ibihano bishya u Burusiya, abuziza gutera ibisasu mu mijyi ya Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages