Ubwo Trump yabazwaga n’umunyamakuru, Nigel Farage niba yakwihanganira Prince Harry mu gihe Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwavumbura ko yabeshye ko atakoresheje ibiyobyabwenge kandi yarabikoresheje,
Trmp yasubije ati “Oya, tugomba kuzareba niba hari ikintu babiziho. Nidusanga yarabeshye bizahita bimugiraho ingaruka z’ako kanya”.
Trump ntiyabashije gusobanura neza izo ngaruka z’ako kanya Prince Harry yagerwaho na zo gusa yasaga n’uwamaze kwemeza ko icyo gikomangoma kitaguma muri Amerika mu gihe cyagaragarwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Amakuru yamenyekanye kuri Prince Harry mu 2023 yagaragaje ko mu gihe cyahise yakoresheje ibiyobyabwenge birimo Cocaine na Marijuana. Ni mu gihe nyamara mu gusaba visa ijya muri Amerika hari aho uba ugomba gusubiza “oya” cyangwa “yego” ku ngingo yo kuba waba warigeze ukoreshaho ibiyobyabwenge.
Prince Harry n’umugore we Meaghan Markle bagiye gutura muri Amerika mu 2020 bamaze kwikura mu nshingano bari bafite mu muryango w’Ubwami bw’u Bwongereza. Harry yavugaga ko azaka ubwenegihugu bwa Amerika, ariko nyuma aza kumvikana avuga ko bitakimushishikaje.
Umuryango witwa Heritage Foundation wita ku ndangagaciro za Amerika ni wo wasabye Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu gutanga impapuro ziriho amakuru ya Prince Harry ndetse n’umucamaza arabitegeka.
Iyi minisiteri yavuze mu mpera z’icyumweru gishize ko ikeneye nibura ibyumweru bibiri kugira ngo izazerekane, hanyuma umucamanza akaba ari we uzafata umwanzuro niba koko zigomba gushyirwa ahagaragara.
Donald Trump ku butegetsi bwe yahuye inshuro ebyiri n’Umwamikazi Elizabeth II akaba nyirakuru wa Prince Harry ndetse amugaragaza nk’umugore wari ntagereranywa, gusa ashinja uyu mwuzukuru we kugambanira umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza ubwo yikuraga mu nshingo zawo ndetse akanatangaza amwe mu makuru avuga ko habera ibikorwa by’irondaruhu ku birabura, ibintu Trump na we ashinjwa gukora.
Trump kuri ubu ugaragazwa nk’usumbya amahirwe Perezida Biden mu matora y’ibanze. Avuga ko najya ku butegetsi Prince Harry agomba kuzirengera ibyo amushinja ku giti cye kuko atakibarizwa mu Bwami bw’u Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!