Ibi byatangajwe nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, agaragaje ko ashyigikiye icyifuzo cya EU cyo kureba uburyo Canada yabona umwanya w’umunyamuryango wihariye (associate member) w’uyu muryango.
Carney yavuze ko umubano ukomeye hagati ya Canada n’u Burayi ushobora gufasha igihugu cye gukomeza ubukungu no kugira abafatanyabikorwa benshi ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko Canada n’u Burayi “bikomera kurushaho iyo bikoranye”, anagaragaza ko iyi gahunda itagamije kwinjiza Canada burundu muri EU.
Umuyobozi wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yari yatangaje ko yifuza gutangiza ibiganiro byafasha Canada kuba umunyamuryango wa mbere wihariye wa EU. Icyakora, uburyo ubwo bunyamuryango bwaba buteye ntiburamenyekana neza, kuko ubu buryo butarabaho muri uyu muryango.
Trump yavuze ko igitekerezo cya Canada kuba umunyamuryango wihariye wa EU ari “urwenya” ndetse avuga ko ashobora kongera imisoro ku bicuruzwa byo mu Burayi mu gihe uwo mugambi waba ugamije “intego mbi”.
Mu ijambo rye yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya EU, Carney yavuze ko Canada idashaka ko hari igihugu kiyigenera abo igirana na bo amasezerano mpuzamahanga.
Ati “Canada ikeneye kugira ubusugire bwayo no kwagura ubufatanye n’ibindi bihugu.”
Umubano wa Canada na EU usanzwe ushingiye ku masezerano y’ubucuruzi azwi nka CETA, yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2017 kandi akuraho imisoro myinshi ku bicuruzwa byoherezwa hagati y’impande zombi. EU ni umufatanyabikorwa wa kabiri mu bucuruzi wa Canada nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abasesenguzi bavuga ko kwiyegereza u Burayi bishobora gufasha Canada kugabanya kwishingikiriza cyane kuri Amerika, cyane cyane nyuma y’intambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Icyakora, hari abagaragaza ko ibiganiro bishobora gutwara igihe kandi hakaba hakiri byinshi bigomba gusobanuka ku bijyanye n’ububasha n’inshingano by’umunyamuryango wihariye wa EU.
Mu Canada, bamwe mu baturage bashyigikiye igitekerezo cyo kongera abafatanyabikorwa mpuzamahanga, mu gihe abandi bavuga ko igihugu kigomba gukomeza kwita ku mubano wacyo na Amerika, umufatanyabikorwa wacyo ukomeye mu bucuruzi.
Carney yavuze ko ibiganiro birambuye kuri ubu bufatanye bizakomeza mu nama iteganyijwe kubera i Montreal mu mpera za Ukwakira, aho hazaganirwa ku buryo ubwo bufatanye bwashyirwa mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!