Musk yavuze ko yafashije Trump gutsinda amatora, anavuga ko uyu mugabo ari indashima, mu gihe Trump na we yavuze ko yafashije Musk mu buryo bufatika.
Icyakora Musk asa nk’uwaje kwisubiraho, aho yanditse kuri X ko yicuza "bimwe mu byo nanditse kuri Perezida Trump, harimo ibyarengereye."
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Trump yaciye amarenga ko ashobora kubabarira Musk, ati "yego, birashoboka."
Gusa yongeyeho ko yatunguwe cyane n’uko ibintu byagenze hagati y’aba bagabo bahoze bakorana bya hafi mu bihe byo kwiyamamaza n’iminsi ya mbere y’ubutegetsi bwa Trump.
Ati "Ntabwo mwifuriza inabi. Ariko natunguwe cyane n’ibyabaye."
Trump yari yaravuze ko umubano we na Musk warangiye burundu, hakibazwa uburyo aba bagabo bashobora kuzongera kwicara hamwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!