00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump n’abo mu ishyaka rye ntibavuga rumwe ku kunanirwa kwegukana Alabama muri Sena

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 14 December 2017 saa 08:57
Yasuwe :

Nyuma y’uko umukandida w’Ishyaka ry’Aba-républicains atsinzwe amatora yo guhagararira leta ya Alabama muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump na bamwe mu bagize iri shyaka batangiye kutavuga rumwe ku mpamvu zaba zarabiteye.

Ku wa Kabiri nibwo habaye amatora y’ugomba guhagararira iyi leta yari ihanzwe amaso na Trump, umu-democrate Doug Jones akaba ari we wegukanye intsinzi ahigitse Roy Moore wari uhagarariye Aba-républicains.

Mu gihe benshi bari bahanze amaso Twitter ya Trump bategereje ibyo aza kwandika, bamwe mu ba-républicains barimo n’ukora muri White House babaye nk’abamushinja kuba intandaro y’uku gutsindwa, bashingiye ku miyoborere ye idahwitse banavuga ko ishobora kuzatuma babura imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

Umwe muri bo wagereranyije ubutegetsi bwa Trump nk’ubwato butagira ubuyobora, yavuze ko mu gihe cyose amaze muri White House atigeze abona politiki nk’iye, ndetse ko nta muntu n’umwe uteze kumufasha gukemura ibibazo ari kwitera dore ko n’abamugira inama aba adashaka kubumva.

Nyuma y’ibyagiye bivugwa n’abantu batandukanye, Trump yaje kwandika kuri Twitter avuga uburyo kw’ikubitiro atari ashyigikiye Moore kuko yari azi neza ko nta bushobozi bwo gutsinda amatora rusange afite, ndetse akaba ari nako byaje kugenda.

Mu kiganiro yagiranyena bamwe mu ba républicains bari mu Nteko kuwa gatatu, Trump yagaragaje ko hari bagenzi be bishimiye ko Moore atsindwa, ariko nanone avuga ko byari kuba byiza iyo yegukana uyu mwanya.

Moore watangiye guhatana ubona ko azatsinda yatangiye gutakarizwa icyizere muri Nzeri, nyuma y’uko hagiye hanze amakuru yavugaga uburyo yatereraga abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure agamije kuryamana na bo.

Umwanya wa senateri wa Alabama wahataniwe nyuma y’uko Trump ashyize Jeff Sessions wari uyihagarariye ku mwanya w’intumwa nkuru ya leta, nubwo uyu na we baje kutumvikana nyuma y’uko ashyigikiye ko iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu ntsinzi ye rikomeza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .