Nubwo ahanini byari ibiganiro bya Trump na Zelenskyy, bamwe mu bayobozi b’ibihugu n’imiryango by’i Burayi batunguranye bagaragaza ko bagomba guherekeza Zelenskyy muri ibyo biganiro, ahanini bitewe n’uko Trump nyuma yo guhura na Putin yabaye nk’uhindura imvugo agaragaza ko ashyigikiye ko haba amasezerano y’amahoro arambye aho gusinya ay’agahenge k’igihe gito, ndetse avuga ko Ukraine ikwiye kwikuramo ibyo kujya muri NATO.

Zelenskyy yageze muri White House agaragiwe n'abayobozi batandukanye b'i Burayi, barimo Emmanuel Macron, Perezida w'u Bufaransa; Keir Starmer, Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza; Friedrich Merz, Chancelier w'u Budage; Giorgia Meloni, Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani; Mark Rutte, Umunyabanaga Mukuru wa NATO na Perezida wa Finlande, Alexander Stubb.

Mu gihe ubwo yaherukaga muri White House, Zelenskyy atari yambaye ikoti (costume) benshi bakabinenga, kuri iyi nshuro yahaserutse yambaye ikoti rifite amabara yijimye n'ishati y'umukara. Hafi ya White House hari hamanitse icyapa cyanditseho ngo "Wambare ikoti, muvandimwe!" Trump na we mu kumwakira yabanje kumushimira ati “Urasa neza muri iryo koti.”

Bitandukanye n’uko byari bimeze mu biganiro byahurije aba bombi muri Oval muri Gashyantare 2025, ubwo Zelenskyy yandagajwe bikomeye na Trump ndetse na Visi Perezida JD Vance, uyu munsi wabonaga ko biri mu mwuka mwiza n’ubwubahane, Trump na Zelenskyy baganiraga nk’inshuti, ndetse banyuzamo bagaseka bakanatebya hamwe na hamwe.

Trump yashimiye Zelenskyy ko noneho yaje yambaye ikoti
Trump yashimiye Zelenskyy ko noneho yaje yambaye ikoti

Mu ijambo rifungura ibi biganiro, Trump yavuze ko ari iby’agaciro kuba yakiriye Zelenskyy, ndetse avuga ko inama y’uyu munsi ari ingenzi avuga ko yizeye ko hari imyanzuro ifatika iza kuvamo.

Zelenskyy yashimiye Trump ku bwo kumwakira muri iyi nama, anamushimira imbaraga akomeje gushyira mu gushaka inzira zo kurangiza intambara hagati y’igihugu cye n’u Burusiya.

Zelenskyy kandi yanahaye Donald Trump ibaruwa umugore we yandikiye Melania Trump amushimira ubutumwa bw'amahoro yandikiye Putin, avuga ku bana bo muri Ukraine byavuze ko bashimuswe n’u Burusiya, muri ibi bihe by'intambara ihanganishije ibihugu byombi.

Ikiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije ibiganiro byahuje aba bombi n’ibibahuza n’abayobozi b’i Burayi bamuherekeje, cyavugiwemo ingingo nyinshi, aho Zelenskyy yagaragaje ko ashaka kwizezwa umutekano mbere yuko agira amasezerano yemeranya n’u Burusiya yo kurangiza intambara.

Nubwo Trump ateruye niba Ukraine izahabwa ingabo za Amerika zo kuyibera maso mu gihe intambara yaba irangiye, yavuze ko hazabaho umutekano umeze nk’uwa NATO, ariko avuga ko biri bugarukweho mu nama n’abayobozi b’u Burayi.

Trump yavuze ko ibihugu by’i Burayi ari byo bikwiye gufata iya mbere muri uwo mutekano wa Ukraine, “kuko ari u Burayi, ariko tuzabafasha natwe.”

Muri iki kiganro Trump yirinze kuvuga niba u Burusiya buzahura n’ingaruka zikomeye mu gihe butaba buhagaritse intambara, nk’uko yari yabigarutseho mu cyumweru gishize.

Trump kandi yavuze ko nyuma y’inama imuhuza na Zelenskyy n’abayobozi b’i Burayi bamuherekeje, ari buhamagare Putin kuri Telefone nk’uko babyemeranyijwe ku wa Gatanu, kugira ngo harebwe ikigiye gukorwa. Ati “Navuganye na Perezida Putin, twemeranya ko tuza kugira ikiganiro kuri telefone iyi nama ikirangira.”

Ikindi cyatunguranye muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Ukraine yavuze ko mu gihugu cye hataba amatora bari mu ntambara. Trump mu gutebya yabaye nk'uwibaza ati "Ni ukuvuga ko mu ntambara mudashobora gukora amatora? Reka turebe…Hashize imyaka itatu n'igice, ubwo natwe hagize uwo tuba tutarebana neza bivuze ko nta matora? Ibyo ni byiza!"

Zelenskyy yiteguye kuganira n’u Burusiya

Zelenskyy kandi yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro by’inyabutatu n’u Burusiya na Amerika, ibyo Trump yavuze ko bishoboka mu gihe iyi nama y’uyu munsi yagenda neza.
Yagize ati “Twiteguye ibiganiro by’inyabutatu.”

Zelenskyy yashimangiye ko ibintu byose bishingiye ku kuba yakwizezwa umutekano w’igihugu cye mu gihe kiri imbere, ati “Harimo iby’uburyo bubiri…intwaro, ingabo n’imyitozo, ndetse n’ibijyanye n’ubutasi…icya kabiri bizashingira ku bihugu bikomeye nka Amerika, n’ibindi bihugu by’inshuti zacu.”

Nyuma y’iki kiganiro n’itangazamakuru, Trump yagiranye na Zelenskyy ikiganiro mu muhezo mbere y’uko bahura n’abayobozi b’i Burayi bari baherekeje Zelenskyy kugira ngo hashakwe umuti w’iyi ntambara imaze imyaka itatu n’igice.

Abayobozi b'i Burayi bacyereye guherekeza Zelenskyy muri Whitehouse
Abayobozi b'i Burayi bacyereye guherekeza Zelenskyy muri Whitehouse

Abayobozi b’i Burayi batunguranye

Nyuma y’inama yahuje Trump na Putin yabereye i Alaska ku wa Gatanu, Trump yaciye amarenga ko kuri ubu ashyigikiye ko habaho amasezerano y’amahoro yo guhagarika intambara kuruta agahenge k’igihe gito, kandi agaragaza ko afungukiye kuba yakwemera ko u Burusiya bwagumana uduce bwigaruriye, kugira ngo amahoro ahinde.

Muri iyi nama ya Trump na Zelenskyy yahuruje bamwe mu bayobozi b’i Burayi mu buryo butari buteganyijwe, bategerejweho gushishikariza Trump ko Amerika yizeza Ukraine umutekano mu buryo bweruye, ku buryo u Burusiya butazongera gukora ibikorwa by’ubushotoranyi.

Kuba Amerika iterura ku byo kwizeza Ukraine umutekano biteye impungenge Abanyaburayi, kuko bumva ko kwizeza umutekano w’ahazaza Ukraine, bikwiye gukorwa n’urwego rwa Amerika rubifitiye ububasha.

Hari kandi impungenge mu Banyaburayi ko Amerika ishobora gutsimbarara ku cyemezo cy’uko Ukraine ihara ubutaka bwayo bwigaruriwe n’u Burusiya, ibintu Abanyaburayi batumva kuko barwanya ko ibihugu by’ibinyembaraga byajya byigarurira ubutaka bw’ibindi ku ngufu.

Trump na Zelenskyy bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Trump na Zelenskyy bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ibi biganiro byitezweho kubona igisubizo kirambye ku ntambara ya Ukraine n'u Burusiya
Ibi biganiro byitezweho kubona igisubizo kirambye ku ntambara ya Ukraine n'u Burusiya