00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump ntiyizeye ko ibihano byahagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 1 August 2025 saa 10:27
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko ibihano by’ubukungu bidashobora gutuma u Burusiya buhagarika intambara bwashoje kuri Ukraine kuko bisa n’aho Vladimir Putin atabitinya.

Ibi yabitangaje ku wa 31 Ntakanga 2025, ubwo yabazwaga ku bijyanye n’ibihano yavuze ko azafatira u Burusiya mu gihe butakwemera kumvikana na Ukraine ku guhagarika iyi ntambara.

Ku wa 28 Nyakanga 2025, Trump yagabanyije iminsi 50 yari yahaye u Burusiya na Ukraine ngo bibe bimaze kugera ku masezerano y’amahoro, ayishyira hagati ya 10 na 12.

Yavuze ko ayo masezerano naba ataragerwaho muri iyo minsi, azashyiraho imisoro ya 100% ku bicuruzwa biva mu Burusiya ndetse n’indi misoro ku bihugu bihahirana n’u Burusiya.

Icyakora nubwo yatangaje ibyo bihano, ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba hari icyo bizatanga, yavuze ko abona Putin ntacyo bimubwiye.

Yagize ati “Tugiye gushyiraho ibihano. Sinzi niba bimubangamira. Bafite amakuru ku bihano. Nzi ibihano kurusha undi wese, imisoro n’ibindi. Sinzi niba ibyo byagira ingaruka ariko tugiye kubikora.”

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko ibihano bya Amerika bidakanganye kuko igihugu cye cyiyubatsemo ubudahangarwa.

Yagize ati “Tumaze igihe kinini tuba mu bihano byinshi, rero uko bisa kose hari ubudahangarwa twiyubatsemo.”

Peskov yatangaje ko u Burusiya na bwo bushaka amahoro ariko mu buryo burengera inyungu zabwo, bukanagumana ubutaka bwambuye Ukraine.

Trump yatangaje ko n'iyo Putin yaba adakangwa n'ibihano, Amerika izabifatira u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages