Ibi yabigarutseho nyuma y’uko umubano hagati y’ibi bihugu umaze iminsi ukomeje kuzamba, nyuma yaho Amerika yohereje ubwato butatu bw’intambara ndetse n’abasirikare 4000 hafi ya Venezuela mu rwego rwo kurwanya ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, agaragaza ko nubwo Amerika ivuga ko iki gihugu ari indiri y’ibiyobyabwenge bo bamaze kubihagarika.
Mu kiganiro Trump yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa Morristown muri Leta ya New Jersey ku wa 14 Nzeri 2025, yabajijwe niba ashobora kugaba ibitero muri Venezuela.
Yasubije ko bishobora kubaho kubera uburyo iki gihugu gikomeje kohereza ibiyobyabwenge muri Amerika.
Ati “Tuzareba ibishoboka kubera ko ntabwo twakwemera ko Venezuela ikomeza kohereza abanyabyaha batandukanye mu gihugu cyacu barimo n’abacuruza ibiyobyabwenge.”
Maduro avuga ko kuba Amerika ishaka gutera Venezuela mu rwego rwo guhangana n’abacuruza ibiyobyabwenge ari urwitwazo rwayo kugira ngo ifate iki gihugu ikiyobore ijye ikoresha amabuye y’agaciro yacyo mu nyungu zayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!