Trump yavuzweho kenshi gushaka kwivanga mu iperereza riri gukorwa ku ruhare rwa Leta ya Moscow mu matora ya Amerika. Bimwe abikora abinyujije mu kubaza abatangabuhamya ibyo baganiriye n’itsinda riyobowe na Robert Mueller, binavugwa ko yagerageje kumwirukana ntabigereho.
Nyuma y’amagambo Trump yanditse kuri Twitter ye, yikoma iperereza riri gukorwa na Mueller, yashimangiye ko nta ruhare u Burusiya bwagize mu matora ndetse ko abarikora ari itsinda ry’abantu bagamije kugirira nabi sosiyete n’Umunyamategeko we, John Dowd.
Perezida Trump wanavuze ko iryo perereza rigomba guhagarara, Aba-Républicains bamuburiye ko gukomeza kuryivangamo bishobora gushyira iherezo ku butegetsi bwe.
Senateri John McCain yanditse kuri twitter ati “Umujyanama udasanzwe Mueller yakoreye igihugu cyacu mu bwitange n’umurava. Ni ikibazo kubangamirwa ku iperereza risesuye ari gukora ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya 2016.”
Senateri Lindsey Graham we yavuze ko Mueller akwiye kwemererwa gukomeza iperereza rye nta muntu n’umwe uryivanzemo kandi agahabwa ibitekerezo n’Aba-Républicains.
Yongeye ati “Naramuka abigerageje (Trump), bizaba ari intangiriro y’iherezo ry’ubuyobozi bwe kuko Amerika ni igihugu kigendera ku mategeko.”
Jeff Flake yanenze Trump, avuga ko Perezidansi yaba iri mu mugambi wo kwirukana Mueller.
Yagize ati “Ntabwo nzi neza icyo bari gutegurira Mueller, birasa n’aho ari iyo nzira (yo kumwirukana) bari guharura ariko nizeye ko ibyo bitabaho kuko ibyo tutabyemera. Sindumva neza umwanzuro White House igiye gufata niba nta bwoba baterwa n’icyakurikiraho.”
Umuvugizi wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Paul Ryan witwa AshLee Strong yashimangiye ko Mueller n’itsinda rye bagomba gukomeza akazi kabo nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Umusenateri w’Umu-Démocrates, Chuck Schumer, yagize ati “Bagenzi bacu b’Aba-Républicains cyane abari mu buyobozi bafite uburenganzira ku gihugu cyacu bwo kuvuga ko kwirukana Mueller ari umurongo utukura kuri demokarasi yacu tudashobora kurenga.”
Perezidansi ya Amerika yakomeje gutsemba ko nta mugambi ifite wo kwirukana Mueller ariko hari abandi bayobozi bakuru mu Rwego rushinzwe Iperereza (FBI) barimo Andrew McCabe na James Comey birukanwe kubera iperereza ku kibazo cy’u Burusiya.
FBI n’Inteko bamaze igihe mu iperereza ricukumbura ubufatanye bwa Trump n’u Burusiya mu matora yo ku wa 8 Ugushyingo 2016 yari ahanganyemo na Hillary Clinton. Iri perereza riri gukorwa na Robert Swan Mueller. Uyu mugabo w’imyaka 73 yayoboye FBI, kuva muri Nzeri 2001 kugeza mu 2013.



















TANGA IGITEKEREZO