Ku wa 16 Nyakanga nibwo Perezida Trump na Putin bahuriye i Helsinki muri Finland, aho bagiranye ibiganiro byihariye by’amasaha abiri, bombi bemeje ko byabaye iby’agaciro.
Trump yavuze ko ubwo yagarukaga mu gihugu cye nyuma y’iriya nama, yasanze hari amwe mu magambo yavuze ku bishinjwa u Burusiya bwivanze mu matora yamusize ari umukuru w’igihugu akwiye gusobanuka kurushaho.
Yahamije ko nyuma yo kureba amashusho agaragaza uko ibiganiro byagenze, yasanze hari ijambo yavuze uko bidakwiye, bituma igisobanuro cy’interuro kigaragaza ko atemeranya n’abavuga ko u Burusiya bwivanze mu matora kandi nyamara bihabanye n’ibyo yashakaga kuvuga
Yagize ati “Interuro yagombaga kuba. Simbona impamvu u Burusiya butakabaye aribwo bwivanze mu matora”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa mbere ari kumwe na Putin, Trump yari yagize ati “Simbona impamvu u Burusiya bwaba aribwo bwivanze mu matora”.
CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko uku kwibeshya Trump yabyemeye ubwo yari mu cyumba kiberamo Inama y’Abaminisitiri, mu nama yari yamuhuje n’abanyamategeko ariko yiga ku ngingo zitandukanye na kiriya kibazo
Yanagarutse kandi ku nzego z’ubutasi z’iki gihugu avuga yemera ibyavuye mu iperereza zakoze ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora koko.
Ati “Nemeye umwanzuro w’inzego zishinzwe ubutasi ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora yabaye mu 2016. Hashobora kuba hari n’abandi bantu ariko, abandi bantu benshi bari hanze aha.”
Amakuru aturuka muri White House avuga ko Trump ubwe ari we wasabye ko yaza gufata umwanya wo gusobanura byimbitse ibireba ariya magambo yababaje abatari bake, barimo n’abo mu ishyaka rye. Uku kwivuguruza ariko ngo ashobora kuba yarabitewe n’uko hari ubwoba ko bamwe mu bagize inzego z’ubutasi bashobora gusezera ku mirimo.
Inzego z’iperereza muri Amerika zemeje ko u Burusiya bwagize uruhare mu gufasha Trump gutsinda amatora yo ku wa 8 Ugushyingo 2016 yari ahanganyemo na Hillary Clinton.
U Burusiya bushinjwa uruhare mu gutuma Hillary Clinton atsindwa, aho bivugwa ko bwateguye ibitero by’ikoranabuhanga, gutangaza inkuru z’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga no gusohora email za Komite Nyobozi y’Ishyaka ry’Aba-Démocrates, ibintu nabyo byagize uruhare mu gutuma atakarizwa icyizere.



















TANGA IGITEKEREZO