00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yagaye abantu bose bagize uruhare mu ntambara yo muri Ukraine

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 15 August 2025 saa 07:38
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine itakabaye yarabaye ndetse ko abantu bose bayigizemo uruhare bakwiye kugawa.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku biro bye ku wa 14 Kanama, ubwo yabazwaga ibyerekeye inama ateganya guhuriramo na Vladimir Putin kuri uyu wa 15 Kanama 2025.

Yagize ati “Ntekereza ko dufite ikibazo kitakabaye cyaratangiye. Nticyanturutseho ndetse mu myaka ine ishize nticyigeze kiganirwaho.”

Trump yasobanuye ko mu bakwiye kugawa harimo na Putin kuko ari we watangije iyi ntambara muri Gashyantare 2022, hakagawa n’ibihugu byayenyegeje.

Ati “Ibyo twakoze byose si byo. Ibyakozwe byose si byo. Buri wese akwiye kugawa. Putin akwiye kugawa. Bose bakwiye kugawa.”

Trump arahurira na Putin muri Leta ya Alaska. Ntibaganira ku guhagarika intambara yo muri Ukraine gusa, kuko byitezwe ko banarebera hamwe uko ibihugu byabo byakorana mu nzego zitandukanye.

Trump yatangaje ko intambara yo muri Ukraine itagombaga kuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages