Izi nama za Trump wari mu ruzinduko mu Bwongereza, zari zigamije kwereka iki gihugu uburyo gikwiye kwitwara ngo gahunda yacyo yo kwivana muri EU igerweho (Brexit).
Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Sun, Trump yavuze ko umubano May yifuza kuzakomeza kugirana na EU ushobora guatuma amasezerano ku bucuruzi na Amerika atagerwaho.
Yaranatunguranye kandi yumvikana ashimagiza Boris Johnson wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu weguye nyuma yo kutumvikana na May ku birebana na Brexit, aho yahamije ko yavamo Minisitiri w’Intebe.
Nyuma ariko yaje gusa n’uwigarura avuga ko May akomeje gukora akazi gakomeye, ndetse uburyo Brexit izakorwa biri mu nshingano ze igihe cyose bizaba bitabangamiye ubucuruzi na Amerika.
Aganira na BBC ku Cyumweru, May yahishuye ko inama yagiriwe na Trump ari ukureka kugirana ibiganiro ibyo ari byo byose na EU, ahubwo akajyana uyu muryango mu nkiko.
May utarasobanuye impamvu Trump yamusabye kujyana EU mu nkiko, yavuze ko inama ze batazazubahiriza kuko bateganya ibiganiro.
Atangaje ibi mu gihe mu minsi mike ishize aribwo guverinoma ye yashyize ahagaragara ibizaba bikubiye mu masezerano bifuza kugirana na EU, aho gufungurira ubucuruzi imipaka biri mu byo bashyize imbere.
Nubwo May ashimangira ko aribyo bifitiye u Bwongereza inyungu, bamwe mu nkingi za mwamba barimo Johnson na David Davis wari ushinzwe Minisiteri ifite Brexit mu nshingano bahisemo kuva mu myanya yabo kuko bo atari ko babyumva.
Muri Kamena 2016 nibwo u Bwongereza bwatoye kamarampaka yo kuva muri EU, bushyira iherezo ku mubano w’imyaka 44. Ingingo ya 50 y’amasezerano ya Lisbon ateganya ko kwikura muri uyu muryango bizashyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2019.
Igihe kiriya gihe ntarengwa cyaba kigeze impande zombi zitarumvikana ku birebana n’uko umubano uzaba wifashe, Brexit izashyirwa mu bikorwa ariko u Bwongereza busigare nta bubasha bwo gusubira muri EU, cyangwa kungukira muri za gasutamo zihuriweho ndetse n’isoko rusange, ibintu bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubucuruzi.





Ibitekerezo 0