00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yagize Katie Zacharia umuvugizi wa White House

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 October 2026 saa 10:31
Yasuwe :

Donald Trump yatangaje ko yashyize Katie Zacharia ku mwanya w’Umuvugizi wa White House, asimbuye Karoline Leavitt wasezeye mu kazi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga Truth Social ku wa 9 Ukwakira 2026, Trump yavuze ko Zacharia asanzwe ari Umujyanama Mukuru mu by’Itumanaho wa Truth Social, ibarizwa muri Trump Media & Technology Group, ndetse yamushimiye ko yitwaye neza muri izo nshingano.

Zacharia ukomoka muri Leta ya California, yabaye umuvugizi ndetse n’Umunyamabanga Wungirije Ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu ya Amerika.

Yize muri Kaminuza ya Pepperdine no mu Ishuri ry’Amategeko rya Pepperdine Caruso. Ni umunyamategeko, akaba anakunze gutanga ibitekerezo kuri televiziyo zirimo Fox News na Newsmax.

Trump yavuze ko Zacharia yagize uruhare mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, afasha muri leta z’ingenzi zishobora guhindura icyerekezo cy’amatora, aho yavuze ko batsinze muri zirindwi zose.

Yamugaragaje nk’umuntu wakomeje kumushyigikira kuva mu ntangiriro, amushimira ubudahemuka n’ubuhanga. Yanavuze ko ari umuyoboke ukomeye wa gahunda yo gusubiza amerika ikuzo yahoranye izwi nka MAGA.

Trump yagaragaje icyizere ko Zacharia azatanga umusaruro mu nshingano ze nshya, avuga ko yubahwa n’itangazamakuru kandi ko azakorana neza na ryo, abaturage ba Amerika ndetse n’ubuyobozi bwe.

Ati “Nizeye ko Katie azageza igihugu cyacu ku musaruro ukomeye nk’Umuvugizi mushya wa White House.”

Trump yashimiye Karoline Leavitt yasimbuwe, avuga ko yakoze neza mu nshingano z’umuvugizi, anifuriza Zacharia amahirwe masa.

Trump yagize Katie Zacharia umuvugizi wa White House

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages