Ibi bibaye mu gihe ibihugu byombi birimo kwitegura inama ikomeye izahuza Perezida Trump na Perezida Xi Jinping, iteganyijwe kubera i Beijing muri Mata 2026.

Zimwe mu ngamba zahagaritswe harimo ikumira ry’ibikorwa bya sosiyete ya China Telecom muri Amerika n’amabwiriza agenga igurishwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa ku bigo by’ububiko bw’amakuru muri Amerika.

Ibikoresho by’itumanaho bya TP-Link [routers], serivisi za internet za China Unicom na China Mobile, igurishwa ry’amakamyo n’amabisi akoresha amashanyarazi byo mu Bushinwa na byo byari byarahagaritswe, byakomorewe by’igihe gito.

Ibi byemezo bije bikurikira ubwumvikane mu rwego rw’ubucuruzi bwagezweho hagati y’impande zombi mu Ukwakira 2025.

Ni nyuma kandi y’uko u Bushinwa bwatangaje ko bushobora kuzasubika amabwiriza akumira iyoherezwa mu mahanga ry’amabuye y’agaciro yihariye akoreshwa mu nganda cyane iz’ikoranabuhanga.

Imyanzuro ntakuka ku bijyanye n’iyi ntambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, ishobora kuzatangazwa nyuma y’inama izahuza abakuru b’ibi bihugu byombi.

Aba bakuru b'ibihugu bazahurira i Beijing muri Mata 2026
Aba bakuru b'ibihugu bazahurira i Beijing muri Mata 2026