Perezida Trump yavuze ko yateganyaga kugirana inama y’ibanga n’abayobozi bakuru b’umutwe w’Abatalibani.
Trump abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko nyuma y’uko uyu mutwe wigambye kugira uruhare muri iki gitero cy’i Kabul yahise ahagarika ibi biganiro yateganyaga kugirana na wo.
Yagize ati “Niba badashobora kwemera guhagarika imirwano mu gihe cy’ibi biganiro by’ingirakamaro by’amahoro, ndetse bakica inzirakarengane 12, ubwo bashobora kuba badafite imbaraga zo kumvikana ku masezerano afite icyo avuze”.
Ubu butumwa bwa Trump bwatumye hibazwa ku hazaza ha gahunda y’ibiganiro yari yabayeho mu cyumweru gishize hagati y’intumwa y’amahoro ya Amerika muri Afghanistan, Zalmay Khalilzad n’Abatalibani yo kugabanya umubare w’Abasirikare ba Amerika bari muri Afghanistan.
Uyu mutwe nawo wari wemeye ibiganiro by’amahoro na Guverinoma y’iki gihugu.
Uyu musirikare wa Amerika wari ufite ipeti rya Sergeant waguye mu gitero byo ku wa kane i Kabul, aje yiyongera ku bandi basirikare ba Amerika 15 bamaze kugwa muri Afghanistan kuva uyu mwaka watangira.
Kuri ubu abarwanyi b’Abatalibani bari kugenzura ibice binini kuruta ibyo bigeze kugenzura uhereye muri 2001 ndetse bakaba bari kugaba ibitero mu mijyi yo majyaruguru ya Afghanistan.



















TANGA IGITEKEREZO