Amerika yari yatangiye ibitero byayo kuva ku wa 10 Kamena ivuga ko iri kwihorera ku gitero cyahanuye indege yayo yari iri gucunga umutekano mu nzira ya Hormuz.
Impande zombi zakomeje kurasana, Iran irasa ku bigo bya gisirikare bya Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Perezida wa Amerika Donald yari yatangaje ko no kuri uyu wa 11 Kamena hagabwa ibindi bitero kuri Iran ariko aza gutangaza ko bitakigabwe.
Ati “Hagendewek u kuba ibiganiro na Leta ya Iran byageze ku bayobozi bo hejuru ba Iran kandi babyemeje, nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nafashe icyemezo cyo guhagarika ibitero byari biteganyijwe no kurasa kuri Iran muri iri joro.”
Trump yavuze ko ingingo za nyuma zamaze kwemeranywaho hagati ya Amerika, Israel, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Qatar, Turikiya, Pakistan, Bahrain, Kuwait, Jordanie, Misiri n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!