Mu itangazo ubuyobozi bw’uru rubuga bwashyize hanze ku wa 29 Kamena, bwavuze ko “butemera imyitwarire ibiba urwango”.
Ni icyemezo Twitch yafashe kubera amashusho ya Trump arimo amagambo bise ay’urwango, amwe muri aya mashusho ni ayo mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Trump byabaye mu 2016, amugaragaza atuka Abanya-Mexique.
Muri aya mashusho Trump agira ati “Iyo Mexique yohereza abantu bayo, ntiyohereza abeza muri bo, si bo baboherereza, bohereza abantu bafite ibibazo byinshi maze bakatuzanira ibyo bibazo. Bazana ibiyobyabwenge, bazana ibyaha. Ni abantu bafata abandi ku ngufu”
Andi mashusho yatumye Trump akumirwa kuri uru rubuga ni ayo mu bikorwa byo kwiyamamaza biherutse kubera mu Mujyi wa Tulsa muri Oklahoma, aho yumvikanye atanga urugero rubi ku bagabo bafite inkomoko muri Espagne, abagereranya n’ibisambo mu nkuru yabaraga.
Asobanura iby’iki gikorwa, Umuvugizi wa Twitch, Brielle Villablanca, yavuze ko ubu aya mashusho yose yamaze guhagarikwa.
Yagize ati “Hagendewe ku mahame yacu, konti ya Perezida Trump yahagaritswe by’agateganyo kuri Twitch kubera ibitekerezo byashyizwe kuri aya mashusho, ndetse aya mashusho adakwiye yamaze gukurwaho.”
Uyu mwanzuro wa Twitch uje nyuma y’iminsi mike itangaje ko igiye guhagurukira abarunyazaho ubutumwa bubiba urwango n’abayikoresha mu bundi buryo bubi ubwo ari bwo bwose.



















TANGA IGITEKEREZO