00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yahakanye gushaka kwirukana Mueller uri gucukumbura uruhare rw’u Burusiya mu matora

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 18 December 2017 saa 09:44
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahakanye amakuru avuga ko ashaka kwirukana,Robert Mueller, umujyanama udasanzwe washyizweho ngo akore iperereza ryimbitse ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2016.

Ubwumvikane buke bwakomeje kugaragara hagati y’abagize ubutegetsi bwa Trump na Mueller, kubera iki kibazo cy’u Burusiya dore ko benshi muri bo batungwa agatoki.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, umunyamategeko w’itsinda ryari rishinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump, yatangaje ko abari gukorana na Mueller hari email babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abagize itsinda rya Mueller ariko bo bahamya ko ntacyo bakoze kinyuranyije n’amategeko, kuko ntawe binjiriye muri email batabanje kubyemeranya cyangwa ngo bitabaze itegeko ribibahera uburenganzira.

Agaruka kuri iki kibazo Trump yavuze ko bidahagaze neza, kandi byarakaje cyane abamushyigikiye ndetse yongera gushimangira ko atigeze akorana n’u Burusiya.
Ati” Ntabwo nshobora gutekereza ko hari ikibahama kubera ko nk’uko twabivuze nta kugongana kwabayeho.”

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse, Trump yanagarutse ku kibazo yabajijwe cy’uko yaba afite gahunda yo kwirukana Mueller, avuga ko nta byo ateganya.

Ubutegetsi bwa Trump ntibwahemye guhakana gukorana n’u Burusiya mu matora yo mu 2016, iri perereza Trump ubwe akaba avuga ko rigamije kwibasira abantu be.

Ku itariki ya 8 Ugushyingo 2016, nibwo habaye amatora ya perezida muri Amerika; u Burusiya bukekwaho kuyivangamo bugamije kugeza Donald Trump wari uhaganganye na Hillary Clinton ku ntsinzi.

Umunyamategeko, Robert Mueller washyizweho ngo akurikirane uruhare rw'u Burusiya mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages