00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yahaye Gasopo u Burayi bwigirijeho nkana Google

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 7 September 2025 saa 10:48
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahaye gasopo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), avuga ko ashobora gutangiza iperereza, ryakurikirwa no kongera imisoro ku bicuruzwa biva mu Burayi, nyuma y’uko uwo muryango waciye Google amande ku byaha byo kwiharira isoko.

Ku wa 5 Nzeri 2025, Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi yategetse ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga, Google, kwishyura amande ya miliyari 3,5 z’amadolari, izira gukoresha nabi ububasha ifite, igakurura yishyira ku isoko ry’ikoranabuhanga.

Abagenzuzi batangaje ko Google ishyiraho igiciro gihanitse, bikabangamira abo basangiye isoko n’abacururiza kuri murandasi. Bityo bavuga ko ikwiye guhagarika kwikunda, iharanira inyungu zayo gusa, igashyiraho umurongo wubahiriza amategeko, mu minsi 60, bitabaye ibyo igashyirirwaho ibihano byisumbuye.

Trump yamaganye uwo mwanzuro abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko udaciye mu mucyo ndetse wuje ivangura.

Trump yagize ati “Uyu munsi u Burayi bwongeye guhana ikigo gikomeye cy’Abanyamerika, Google yaciwe amande ya miliyari 3,5 z’amadolari, amafaranga yari kuzajya mu ishoramari no mu mirimo ifitiye inyungu Abanyamerika.”

Yongeyeho ati “Dushingiye ku bushobozi n’ubwenge bwihariye bw’Abanyamerika, ntidushobora kwemera ko ibi bibaho bishyirwa mu bikorwa, nibiramuka bibaye nzatangiza iperereza rya Section 301 ryo guhagarika ayo mande ataboneye.”

Section 301 y’Itegeko ry’Ubucuruzi ryo mu 1974, n’itegeko riha Amerika ububasha bwo guhana ibihugu by’amahanga bifite imikorere ibangamira ubucuruzi bwayo, birimo no gushyiraho imisoro ikaze.

Google yamaganye umwanzuro wa Komisiyo y’u Burayi ishimangira ko izajurira.

Mu 2024, Google yinjije miliyari 264,6 z’amadolari mu kwamamaza, bingana na 75,6% by’amafaranga yose yinjiye, ikomeza kuba iya mbere ku isi mu kwamamza.

Aya mande mashya, ni aya kane Google iciwe n’u Burayi kuva mu 2017. Ibi bikomeje kuba ari nako iki kigo gitegerejwe mu rukiko, aho mu Kwakira kizaburana mu rubanza rwatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera, aho umucamanza yayishinje kwiharira isoko ry’ubucuruzi mu ikoranabuhanga ryo kwamamariza kuri murandasi.

Trump yahaye Gasopo u Burayi bwigirijeho nkana Google, bukayica amande ya miliyari 3,5 z'amadolari
Google ishinjwa kwiharira isoko, ikoresheje ububasha ifite, bikabangamira abacururiza kuri Murandasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages