00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yajyanye The New York Times mu nkiko, asaba indishyi ya miliyari 15$

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 16 September 2025 saa 01:46
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanjyanye mu nkiko Ikinyamakuru cya New York Times n’abanyamakuru bacyo bane abashinja kumusebya.

Trump kandi yareze ikigo gicapa ibitabo cya Penguin Random House. Ari gusaba ko abo yareze bamuha indishyi ya miliyari 15$ kuko avuga ko inyandiko zabo zamwangirije izina mu buryo bukomeye binyuze mu gutangaza amakuru atari yo.

Ku wa 15 Nzeri 2025 ni bwo Trump yajyanye ikirego mu rukiko rwa Leta ya Florida.

Trump yatangaje ko iki gitangazamakuru mu 2024 cyagiye gisohora inkuru ziganjemo kumusebya, aho batangaje ko Trump adakwiye kuyobora.

Ni mu gihe Penguin Random House mu 2024 yanditse ko Trump yigaruriye imitungo ya se kugira ngo abashe kugera ku ntsinzi.

Ikirego kirakomeza kiti “Abarerwa basohoye igitabo ndetse n’inkuru bazi neza ko ibikubiyemo ari amakuru mahimbano yangiza izina rya Donald Trump.”

Abanyamategeko ba Trump bagaragaza ko ibyo bikorwa kandi byangirije ubucuruzi bw’uyu muyobozi n’izina rye, bituma ahomba amafaranga n’amahirwe y’ahazaza yagombaga kumuhesha icyashara.

Byatatumye agaciro k’ikigo cye kizwi nka ‘Trump Media and Technology Group (TMTG)’ gahanantuka mu buryo bukomeye.

Trump yajyanye The New York Times mu nkiko, asaba indishyi ya miliyari 15$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages