Perezida Trump yahuriye na mugenzi we Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru mu gace gatandukanya Koreya zombi katabamo ibikorwa bya Gisirikare kazwi nka Demilitarized Zone (DMZ).
Kim yabwiye Perezida Trump wari waje muri Koreya y’Epfo ko niyambuka umurongo ugabanya Koreya zombi, biraba bibaye amateka muri politiki mpuzamahanga.
Perezida Trump amaze kuwambuka Kim yagize ati “ Perezida Trump yambutse umupaka, ibintu bimugira Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika usuye igihugu cyacu, iki gikorwa kiragaragaza ubushake afite mu gusiba amateka mabi, agafungura imiryango ku hazaza hashya”
CNN yatangaje ko nyuma y’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiriye muri aka gace katabamo ibikorwa bya Gisirikare, Perezida Trump yavuze ko hagiye kongera kubaho ibiganiro hagati y’ibihugu byombi nyuma yuko ibyabanje bitagenze neza.
Ibihugu byombi byakunze kurebana ay’ingwe cyane cyane biturutse ku bisasu kirimbuzi Koreya ya Ruguru ikunze kugerageza, n’ibihano Amerika ikunze kuyifatira.
Trump yavuze ko hagiye kujyaho itsinda rya buri gihugu riziga ku kuntu hanozwa umubano w’ibi bihugu byombi.
Ati “Twemeranyije gushyiraho itsinda kuri buri ruhande, aya matsinda aziga byimbitse ku bibazo”
Trump yavuze ko amatsinda azatangira gukora no guhura mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere.
Trump na Kim baherukaga guhurira imbona nkubone mu biganiro byabereye Hanoi, muri Vietnam mu mpera za Gashyantare, nubwo byarangiye nta bwumvikane bubayeho.



















TANGA IGITEKEREZO