Perezida Xi yageze muri Amerika mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

BBC ivuga ko mbere y’uru ruzinduko, hari hashize imyaka 64 Perezida wa Amerika atakirira umuyobozi w’ikindi gihugu kuri Joint Base Andrews. Mu 1962, Perezida John F. Kennedy yahakiriye Harold Macmillan, wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Trump yari kumwe n’umugore we, Melania Trump, mu gihe Xi yari aherekejwe n’umugore we Peng Liyuan.

Bakiriwe ku itapi itukura, hacurangwa indirimbo z’ibihugu byombi, ndetse indege ebyiri za gisirikare zo mu bwoko bwa B-1 zinyura hejuru y’ahaberaga umuhango.

Nk’uko ABC News yabitangaje, uruzinduko rwa Xi ruzamara iminsi itatu. Biteganyijwe ko ku wa 24 Nzeri abayobozi bombi bagirana ibiganiro muri White House, hanyuma Trump akakira ku meza intumwa z’u Bushinwa.

Mu byo biteganyijwe ko bazaganiraho harimo ubucuruzi, umutekano w’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, Taiwan, intambara yo muri Iran n’amabuye y’agaciro akenewe mu nganda.

Ku mugoroba wo ku wa 23 Nzeri, Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yatangaje ko ibihugu byombi byemeranyije kongera igihe cy’agahenge mu makimbirane y’ubucuruzi kugeza ku wa 10 Mutarama.

Mu butumwa bwatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua, Xi yagaragaje ko yifuza ko ibihugu byombi bikorana nk’abafatanyabikorwa.

Biteganyijwe ko azasoza uruzinduko rwe ku wa 25 Nzeri, nyuma yo gusura inyandiko z’amateka zibitswe mu bubiko bw’igihugu bwa Amerika.

Perezida Xi yageze muri Amerika mu rukerera rwo ku wa Kane
Perezida Xi yageze muri Amerika mu rukerera rwo ku wa Kane
Trump yari kumwe n’umugore we, Melania Trump, mu gihe Xi yari aherekejwe n’umugore we Peng Liyuan
Trump yari kumwe n’umugore we, Melania Trump, mu gihe Xi yari aherekejwe n’umugore we Peng Liyuan