Trump yatangaje iki cyemezo abinyujije ku rubuga Truth Social, ashinja ibyo bitangazamakuru gutangaza ibyo yise “amakuru y’ibinyoma.” Nyuma, ubwo yabazwaga impamvu yo kubibuza kwinjira muri White House, yasubije ko ari ukubera ko bitangaza “fake news.”

Yongeyeho ko ashobora no gufatira icyemezo nk’icyo ibindi bitangazamakuru birimo The New York Times na The Washington Post.

CNN na Politico byamaganye ibyo Trump yatangaje. CNN yavuze ko Itegeko Nshinga rya Amerika riyiha uburenganzira bwo gukomeza gutara no gutangaza amakuru nta nkomyi, mu gihe Politico yavuze ko izakomeza gutangaza amakuru kuri White House kandi ikarengera uburenganzira ihabwa n’Itegeko Nshinga.

Si ubwa mbere Trump agirana amakimbirane n’ibitangazamakuru ku bijyanye no kugera muri White House. Mu 2018, ubuyobozi bwe bwambuye umunyamakuru wa CNN Jim Acosta ibyangombwa byo gukorera muri White House, ariko urukiko ruza gutegeka ko abisubizwa.

Mu 2025, White House yanabujije by’agateganyo Associated Press kujya mu itsinda ry’abanyamakuru baherekeza Perezida, icyemezo na cyo cyagejejwe mu nkiko.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibitangazamakuru CNN, MS NOW na Politico bikumiriwe muri White House abishinja ko bikwirakwiza inkuru z’ibihuha
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibitangazamakuru CNN, MS NOW na Politico bikumiriwe muri White House abishinja ko bikwirakwiza inkuru z’ibihuha